Gicumbi: Abadepite ba EALA, babwiwe ibibazo by’abatinza amakamyo ku mupaka

Jan 24, 2025 - 17:58
 0

Itsinda ry’Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA, basuye Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, mu kurebera hamwe aho gahunda yo koroshya ubucuruzi bwambuka imipaka y’ibihugu bigize EAC igeze.

Basuye uyu mupaka uherereye mu Karere ka Gicumbi ku ruhande rw’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu bari kumwe n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’izindi nzego.

Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka kuri uyu mupaka haba ku ruhande rw’u Rwanda n’urwa Uganda zababwiye ko muri rusange ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bugenda neza.

Icyakora ku ruhande rw’u Rwanda, bagaragaje ko hari bamwe mu batwara amakamyo bava muri Uganda baza bagatinza amakamyo yabo ku mupaka bitewe n’impamvu zabo bwite bikabangamira urujya n’uruza.

Ibindi bagaragarijwe bikeneye ibisubizo ni isoko nyambukiranyamipaka riteganyijwe kubakwa kuri uyu mupaka ariko rikaba ritaratangira kubakwa.

Ikindi ni uko hakenewe indi mipaka mu bindi bice u Rwanda ruhuriraho na Uganda kugira ngo bifashe mu kurwanya magendu yambutswa inyuze mu tuyira turi hirya no hino.

Hagaragajwe kandi ko ku mipaka ihiriweho n’u Rwanda na Uganda hakiri ikibazo cy’abahambukira bajya mu bihugu bya Azia bakoresheje amanyanga.

Ni ibintu bifatwa nk’icurizwa ry’abantu bajya muri ibyo bihugu babanje kunyura muri Uganda.

Ku ruhande rw’u Rwanda na none, aba Badepite bagaragarijwe ikibazo cy’amacumbi y’abakozi b’umupaka atameze neza ndetse n’ibyuma bizwi nka ‘Scanners’ bigezweho bifasha mu gusaka imizigo

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.