Hashyizweho  italiki ntarengwa Ubutegetsi bwa Congo buzaganiriraho na AFC/M23

Apr 2, 2025 - 11:18
 0

Amakuru radio okapi icyesha ikinyamakuru cy’abafaransa france24, aravuga ko taliki 09 Mata 2025, hazaba ibiganiro biziguye bizahuza intumwa za guverinoma ya Kongo n’iza AFC/ M23 bikazabera muri Qatar.

Intego y'iyi nama, nk'uko ibitangazamakuru bibitangaza, ni ugutangira imishyikirano ya Kinshasa na M23 mu rwego rwo guhagarika intambara ikomeje kwibasira Uburasirazuba bwa DRC.

Ibi biganiro bigiye guhuza iki Gihugu na AFC/M23, byahamijwe n’umwe mu bategetsi ba Congo , avuga ko nta kabuza bizaba mu cyumweru gitaha mu gihe ntawe uhinduye gahunda akabyitwaramo nabi.

Ni nyuma y’uko nanone mu minsi ishize, intumwa za AFC/M23 zirangajwe imbere na Bertrand Bisimwa zerekeje i Doha muri Qatar nabwo ku butumire bw’umwami wa Qatar mu biganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo byo mu Burasirazuba bwa DR Congo.

Mbere yaho nabwo , ku ya 18 Werurwe 2025, Emir wa Qatar yari yakiriye  Perezida wa Congo, Félix Tshisekedi, na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame baganira ku ngingo zitandukanye zirimo n'iby’umutekano w’Akarere.

Apr 2, 2025 - 12:32

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.