issa
Perezida Kagame: U Rwanda rwiyemeje gukoresha ingufu za Nukiliyeri mu kwihutisha iterambere

Mar 10, 2026 - 15:22
 0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda rufite intego yo kuba igihugu gifite ubukungu buri ku rwego rwo hejuru bitarenze umwaka wa 2050, kandi ko kugera kuri iyo ntego bisaba ko igihugu kigira amashanyarazi ahagije kandi ahoraho.

Ibi perezida wa Repubilika y'u Rwanda Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa 10 Werurwe 2026, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga ku Ingufu za Nukiliyeri yiswe Nuclear Energy Summit, aho yavuze ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gushyira ingufu za Nukiliyeri mu nkingi z’ingenzi z’iterambere ryarwo.

Perezida Kagame yavuze ko kugira amashanyarazi menshi ari ingenzi mu guteza imbere inganda, ubucuruzi n’ibindi bikorwa by’ubukungu, bityo ingufu za Nukiliyeri zikaba zizagira uruhare rukomeye mu gutuma igihugu kigera ku ntego z’iterambere.

Yagize ati: “U Rwanda rugamije kuba igihugu gifite ubukungu buri ku rwego rwo hejuru mu 2050. Kugira ngo ibyo bigerweho bisaba amashanyarazi ahagije, ni yo mpamvu twafashe icyemezo cyo gushyira ingufu za Nukiliyeri mu mutima w’ingamba zacu.”

Perezida Kagame yongeyeho ko kugira ngo u Rwanda rushobore kubigeraho bisaba kubaka inzego zikomeye, gushyiraho amategeko n’amabwiriza ahamye agenga ikoreshwa ry’izo ngufu, ndetse no gutegura abakozi bafite ubumenyi buhagije muri uru rwego.

Yashimangiye ko u Rwanda rwiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo ingufu za Nukiliyeri zifashe mu guteza imbere igihugu, anahamagarira abafatanyabikorwa mpuzamahanga gufatanya na rwo muri uru rugendo.

Ati: “U Rwanda rwiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo iterambere ryarwo rishingire ku ngufu za Nukiliyeri, kandi turifuza ko mufatanya natwe muri uru rugendo.”

Iyi nama yahuje abayobozi b’ibihugu, impuguke n’inzego mpuzamahanga mu rwego rwo kuganira ku ruhare ingufu za Nukiliyeri zagira mu guteza imbere ubukungu no guhangana n’ibibazo by’ingufu ku Isi.