
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) Rurahamagarira urubyiruko rwifuza gukorana na rwo kurugana
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), rurifuza guha akazi abakozi bifuza gukorana na rwo mu mwuga wo gucunga umutekano w’Abagororwa.
Mu itangazo u rwego rwashyize hanze kuri uyu wa 08 Werurwe 2025, rwagamagariye ababyifuza bose ko rwenda guha akazi abakozi bato babyifuza.
Itangazo rigira riti " Ubuyobozi bw'Urwego w'u Rwanda Rushinzwe Igorora (RCS) buramenyesha Abanyarwanda bose bifuza kuba abakozi b'umwuga b'Urwego rw'u Rwanda Rushinzwe Igorora bari mu cyiciro cy'abakozi bato ko kwiyandikisha bizatangira tariki ya 07 Werurwe kugeza kuya 13 Werurwe 2025 kuva saa 08h00- 17h0".