Ray G yagaragaje ko politike yishe umuziki wa Uganda

Mar 8, 2025 - 14:51
 0

Umuhanzi Ray G uri mu bagezweho muri Uganda, yavuze ko umuziki w'iki gihugu uri mu bibazo nyuma y'uko abahanzi batangiye kwivanga muri politike.

Reagan Muhairwe niyo mazina nyakuri ya Ray G wamenyekanye mu ndirimbo nka 'Mugore' yanakozweho na Bob Pro wo mu Rwanda, 'Make Away', 'Forever' yahuriyemo na Megatone, n'izindi.

Uyu muhanzi yavuze ko umuziki wo muri Uganda wamaze kwivanga na politike ku buryo abahanzi bahatirwa kugira uruhande babogamiyeho, ibi bigatuma bamwe batinya no gukomeza gukora imiziki.

Ray G avuga ubusanzwe umuziki wabereyeho guhuza abantu bakishima ndetse n'uwaba afite ibibazo ukamufasha gutuza akamererwa neza, gusa muri Uganda ho byabusanye.

Yongeyeho kandi ko hari abahanzi bamwe muri Uganda, batinye kwinjira mu muziki kubera ko babona batabasha kwivanga muri politike yinjiriye umwuga w'ubuhanzi muri iki gihugu.

Abahanzi batandukanye muri Uganda bakomeje kwerekana uruhande rwa politike bariho bamwe begamira ku ishyaka riri k'ubutegetsi NRM, abandi bakerekana ko bari ku ruhande rwa NUP rya Bobi Wine.

Ray G abona umuziki wa Uganda uri mu bibazo byatewe na politike 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: [email protected]

Ray G yagaragaje ko politike yishe umuziki wa Uganda

Mar 8, 2025 - 14:51
Mar 8, 2025 - 14:55
 0
Ray G yagaragaje ko politike yishe umuziki wa Uganda

Umuhanzi Ray G uri mu bagezweho muri Uganda, yavuze ko umuziki w'iki gihugu uri mu bibazo nyuma y'uko abahanzi batangiye kwivanga muri politike.

Reagan Muhairwe niyo mazina nyakuri ya Ray G wamenyekanye mu ndirimbo nka 'Mugore' yanakozweho na Bob Pro wo mu Rwanda, 'Make Away', 'Forever' yahuriyemo na Megatone, n'izindi.

Uyu muhanzi yavuze ko umuziki wo muri Uganda wamaze kwivanga na politike ku buryo abahanzi bahatirwa kugira uruhande babogamiyeho, ibi bigatuma bamwe batinya no gukomeza gukora imiziki.

Ray G avuga ubusanzwe umuziki wabereyeho guhuza abantu bakishima ndetse n'uwaba afite ibibazo ukamufasha gutuza akamererwa neza, gusa muri Uganda ho byabusanye.

Yongeyeho kandi ko hari abahanzi bamwe muri Uganda, batinye kwinjira mu muziki kubera ko babona batabasha kwivanga muri politike yinjiriye umwuga w'ubuhanzi muri iki gihugu.

Abahanzi batandukanye muri Uganda bakomeje kwerekana uruhande rwa politike bariho bamwe begamira ku ishyaka riri k'ubutegetsi NRM, abandi bakerekana ko bari ku ruhande rwa NUP rya Bobi Wine.

Ray G abona umuziki wa Uganda uri mu bibazo byatewe na politike 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.