Qing Madi yagaragaje agahinda k'abakobwa
Umuziki wa Nigeria wahengamiye ku bagabo nyamara hari n'abakobwa bakunzwe cyane ariko usanga n'iyo haje impano nshya abenshi baba ari abasore.
Umuhanzikazi ugezweho muri Nigeria Qing Madi yavuze inzira y'inzitane abari n'abategarugori bo muri Nigeria banyuramo kugirango bagera ku bwamamare.
Mu kiganiro na Wahala Podcast Qing Mad yavuze ko ku myaka 19 y'amavuko anyura muri byinshi nyamara bagenzi be b'abasore bakaba batajya bagibwaho impaka.
Qing Madi yavuze ko kugirango uzabone umukobwa yamamaye aba yarasabwe ruswa y'igitsina, gukora inshuro ebyiri ugereranyije n'imbaraga abasore basabwa.
Yibaza rero niba abakobwa bazajya bibombarika kugirango badahinduka iciro ry'imigani kandi usanga mu muco wa Nigeria baca intege abakobwa rimwe na rimwe bakabireka ibijyanye no kwinjira mu isi y'ubwamamare.
Uyu mukobwa azwi mu ndirimbo 'American Love' akaba asaba Abo muri Nigeria kudafungirana mu gikarito impano z'abakobwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









