Uko Tiwa Savage yikomereje mu kwivura agahinda
Umuhanzikazi Tiwa Savage ufatwa nk'umwamikazi wa Afrobeats yahishuye ko imyaka ibiri ishize yari uburibwe cyane ku buzima bwe.
Uko Tiwa Savage yikomereje mu kwivura agahinda
Umuhanzikazi Tiwa Savage ufatwa nk'umwamikazi wa Afrobeats yahishuye ko imyaka ibiri ishize yari uburibwe cyane ku buzima bwe.
Mu kiganiro na Katy Igwe, Tiwa Savage yarabohotse asangiza isi agahinda yatewe n'ibyamubayeho mu rukundo byaje kumutera ibikomere.
Tiwa Savage iyo abara iyo nkuru avuga ko imyaka ibiri ishize yaranzwe n'agahinda gakabije bitewe nuko yahemukiwe mu rukundo.
Nyuma yo gutandukana n'umukunzi we akanashyira hanze amashusho y'ubwambure bari gukora imibonano mpuzabitsina, isi yabaye nk'imuguyeho kuko yari no mu bihe bigoye byo kubura se.
Tiwa Savage yigiriye inama yo gushaka uwamushyiraho Tatoo ariko asanga agiye kumureba yahasanga abantu bakamuseka.
Yavuze ko yahamagaye umuhanga mu gushyiraho Tattoo aturuka I Los Angeles aza mu rugo. Ahageze yasanze Tiwa Savage yikomereje ari kuvirirana undi amubaza ibyo arimo arashoberwa.
Tiwa Savage yavuze ko yumvaga ashaka kwivura ibikomere yatewe no kudahirwa n'urukundo. Yashyizeho Tattoo rero isobanura ugukomeretswa n'urukundo.
Tiwa Savage afite impamyabushobozi y'ikirenga mu muziki yakuye mu Bwongereza akaba ari umwe mu bahanzikazi bakunzwe.
Ku myaka 45 y'amavuko yifuza umugabo barushingana ariko umurusha amafaranga. Mu 2013 yararushinze ntirwamuhira atandukana n'umugabo we w'isezerano mu 2017 amusigira umwana w'umuhungu.
Kuva ubwo yakunze kwiruka mu bagabo ariko ntibyamaraga kabiri.


Kinyarwanda
English
Swahili









