Imibare ya Kenny Sol muri 1:55 AM mu mwaka n’amezi atatu
Mbere y’uko yinjira muri 1:55 AM yari yarakoranye n’Igitangaza cya Bruce Melodie nyuma amara umwaka yikorana. Kuva mu 2019 ubwo yinjiraga mu muziki kugeza muri Gashyantare 2023 yari yarakoze indirimbo 17 na EP yitwa’Stronger Than Before’ igizwe n’indirimbo zirindwi.
Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM yari yarinjiyemo muri Gashyantare 2023. Ni umwaka n’amezi atatu akaba yarakozemo indirimbo enye zirimo; No One, 2 In 1, Phenomena, Deja Vu. Hari izo yakoranye n’abandi zirimo; Molomita yahuriyemo na Nel Ngabo ikaba iya Gad, Wahala yakoranye na Dany Nanone ikaba iya Shema Tatoo, Igitangaza yahuriyemo na Juno Kizigenza na Bruce Melodie. Ni indirimbo zirindwi mu gihe umwaka yikorana yari afite impuzandengo y’indirimbo eshatu.
Umuhanzi wese ufite indirimbo zikunzwe aba yifuza kugira abo abwira bakamwumva yabiyambaza bakamugoboka. Usibye ko mu rugendo rw’umuhanzi haba hakenewe ko yigenga ku bijyanye n’amafaranga’Financial stable’ aho gukora indirimbo ukiyicira isazi mu maso, ibiri kuri benshi mu Rwanda.
1:55 AM yagize uruhare mu muhango wo gusezerana kwa Kenny Sol n’umugore we, ibintu by’ingenzi mu buzima bw’umusore wese wifuza kubaka umuryango. Imibare yerekana ko yahawe arenga miliyoni 15 Frw nk’intwererano. Kuri ubu Kenny Sol winjiye muri 1:55 AM ari umusore asohotsemo ari umugabo wubatse, wabyaye kandi umeze neza.
Mu 2024 habaye iserukiramuco ryitwa Iwacu na Muzika ryazengurutse igihugu ryaririmbyemo abahanzi 8. Icyo gihe Bruce Melodie yegereye Mushyoma Joseph amusaba ko yaha umwanya Kenny Sol, aramwumva ko bamushyiramo gutyo.
Yari afite ikibazo cyaturutse ku mpanuka yakoze agonga inzu irasenyuka ku buryo yasabwaga miliyoni zirenga 14 Frw ngo ayisanishe ndetse n’imodoka ye yarahangirikiye.
Icyo gihe rero akazi ka Iwacu na Muzika kamufashije kwigobotora icyo kibazo asigara ameze neza.
Ikindi 1:55 AM yubakiye ubushobozi Kenny Sol, imurinda ibitaramo byo mu tubari bya hato na hato, ikintu cy’ingenzi ku rugendo rw’umuhanzi ugezweho. Muri rusange mu mwaka n'amezi atatu yatanzweho amafaranga atari mu nsi ya miliyoni 100 Frw.


Kinyarwanda
English
Swahili









