Rayon Sports imeze nka Slay Queen! KNC yatangaje
Umuyobozi wa Gasogi United akaba n'umunyamakuru wa Radio na TV One, Kakooza Nkuliza Charles, yatangaje ko Rayon Sports ari nka Slay Queen.
Ku wa mbere tariki 2 Nzeri 2025, Rayon Sports yakinnye umukino wa gishuti na Vipers SC urangira Rayon Sports inyagiye ibitego 4-1. Ni umukino wari mwiza ariko ibyo iyi kipe yakoze ntabwo KNC yabifashe nk'ibisanzwe.
Ubwo uyu muyobozi wa Gasogi United yari mu Kiganiro cya mu gotondo kuri Radio One, yatangaje ko Rayon Sports ari ikipe yoroshye kuko igihe imaze yitegura bitandukanye nuko izindi zabikoze. Uyu muyobozi yatanze urugero ku bakinnyi barimo Youssou Diagne ugeze mu Rwanda vuba ariko anavuga ko Fall Ngagne ntacyo ku mwitegaho kuko ataramera neza.
KNC yaje no gutangaza ko ibitego 2 Ndikumana Assoumane yatsinze bimeze nk'ibya Bing Bello, yemeza ko atazongera gutsinda ibitego ukundi.
Yagize ati "Ibitego by’uriya murundi ni nk’ibya Bing Bello, uzi indirimbo zaririmbiwe Bing Bello? Uyu murundi ashobora kuzongera kubona icyitwa igitego, Yezu agarutse."
KNC yakomeje avuga ko biriya bitego ari ibigurano. Yagize ati " Erega biriya bitego nabyo ni ibigurano."
Kakooza Nkuliza Charles kandi yavuze ko Rayon Sports ari Slay Queen kuko ukunda ifoto cyane .
Yagize ati "Erega Rayon Sports imeze nka Slay Queen ikunda amafoto kubi, ni yo bakina n’umurenge wenda wa Kimineta bahita bavuga ngo iyi kipe irajya mu gikombe cy’Isi."
KNC ibi yabitangaje asubiza Wasili watangaje ejo hashize ko yababajwe nuko uyu muyobozi yavuze ko Rayon Sports izasoza iri ku mwanya wa Kane bitewe nuko yabonaga ititeguye neza.


Kinyarwanda
English
Swahili









