Bazajya bacibwa amande banahanwe bikomeye! APR FC yagarutse isa nkaho ari nshya
Ikipe ya APR FC yagaragaye isa nkaho ari nshya nyuma y’igihe imyitwarire y’abakinnyi itavugwaho rumwe.
Mu ijoro ryacyeye tariki 14 Ukwakira 2025, nibwo hasohotse amafoto y’abakinnyi ba APR FC bari bafite umusatsi ndetse bamwe bafite ‘Dreadlocks’ biyogoshesheje basigaho umusatsi mucye.
Mu bakinnyi batunguranye cyane harimo Niyigena Clement, Memel Raouf Dao ndetse na William Mel Togui. Aba n’abandi bakinnyi bari bamaze igihe bafite imisatsi ndetse bamwe ugasanga bagenda bahindura ibara ry’uko isa (Tentire), ariko byaje gusubirwamo basabwa kongera kugarura umuco w’ikipe.
Amakuru UKWELITIMES twamenye ni uko ubwo ikipe ya APR FC yavaga mu gihugu cya Misiri gukina umukino wo kwishyura wa CAF Champions League na Pyramids FC, ubuyobozi bwahise bukora inama y’igitaraganya yiga ku myitwarire y’abakinnyi ikomeje kugarukwaho cyane muri iyi minsi hanzurwako haherwa ku kintu cy'imisatsi irimo kwiganza cyane mu bakinnyi.
Icyabaye imbarutso y’iyi nama ni imyitwarire itari myiza yatumye abakinnyi babiri, Mamadou Sy na Seidu Dauda Yusif bahagarikwa iminsi 30. Iyi myitwarire aba bakinnyi bagaragaje byatumye ubuyobozi butekereza kongera kugarura igitinyiro mu bakinnyi wabonaga iyi kipe barayifashe nk’ikipe isanzwe.
Hagati y’umwaka wa 2011 na 2021, ikipe ya APR FC yakoreshaga abakinnyi b’abanyarwanda gusa, muri iki gihe ntabwo abakinnyi bitwaraga uko bashaka n’ikimenyimenyi hari abakinnyi bagiye babigenderamo bakirukanwa ikipe ikagura abandi kandi batari abaswa. Iki gihe abakinnyi nta wari wemerewe gutereka umusatsi cyane nkuko byari bimeze ubu.
Ubwo iyi kipe yagaruraga abakinnyi b’abanyamahanga, hari abakinnyi bamwe na bamwe batangiye kwitwara uko bishakiye ndetse bigakomeza kuvugwa cyane ko ikipe yataye umuco wayo gusa ubu byongeye kugaruka.
Bivugwa ko imyitwarire mu bakinnyi ba APR FC yashyizwemo imbaraga nyinshi kuko ngo uwuzajya agaragarwaho n’imyitwarire idahwitse iyo ari yo yose azajya ahanwa ndetse acibwe n’ampande mu buryo butaganirwaho.
APR FC irimo kwitegura imikino ya shampiyona aho kuri iki cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025, izakina umukino na Mukura Victory Sports kuri Kigali Pele Stadium Saa Kumi n’ebyiri z’Umugoroba.
Memel Raouf Dao yakuyeho umusatsi
Myugariro Niyigena Clement nawe yakuyeho umusatsi
Rutahizamu William Mel Togui nawe yakuyeho umusatsi yari afite


Kinyarwanda
English
Swahili









