Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside yatangijwe n’Abanyaburayi ba mbere bageze mu Rwanda.

Apr 6, 2025 - 13:58
 0

Minisitiri Dr. Jean-Damascène Bizimana, uyobora Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, avuga ko Abanyaburayi ba mbere bataraza mu Rwanda, nta Ngengabitekerezo ya Jenoside yarangwaga mu Banyarwanda.

Yasobanuye ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikomoka mu bukoloni bw’Ababiligi basenye ubunyarwanda n’u Rwanda. 

Ubwo yari mu mu Nama Mpuzamahanga yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, yabaye ku wa 6 Mata 2025, yavuze ko abamisiyoneri bageze mu Rwanda basanze abanyarwanda aribamwe, ariko abakoloni ba mbere bahageze batangiye kubabibamo amacakubiri y’amoko.

Yavuze ko u Bubiligi bwashyize ingengabitekerezo ishingiye ku ivangura mu mashyaka yo mu Rwanda, nka Parmehutu na APROSOMA yanakomeje imyumvire nk’iy’abakoloni.

Yashimangiye ko baba abahanga, abanyapolitike, imiryango itari iya Leta n’abandi bose bagendeye mu murongo wa politike y’Ababiligi bateguye umugambi wa Jenoside.

Ati: “ Iyo Abanyaburayi batinjira muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda ntabwo tuba turi mu nama nk’iyi, kuri Jenoside yahitanye ubuzima bw’abantu barenga miliyoni bishwe kubera abo bari bo.”

Minisitiri Bizimana avuga ko iyi nama ibaye mu gihe mu Karere u Rwanda ruherereyemo hakomeje kugaragara ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside nk’ibyabayeho mu Rwanda by’umwihariko hagati ya 1990-1994.

Yavuze kandi ko muri iki gihe ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje kwiyongera by’umwihariko mu bihugu by’i Burayi. Ati “Guhakana biri gukura mu Burayi by’umwihariko mu Bubiligi, aho biba nta kubihanirwa. Mu Bufaransa, ibyo byaha bihanwa n’amategeko nk’uko twabibonye mu Ukuboza 2024, ubwo haburanishwaga Charles Onana ku guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti 'Ntibizongere ukundi, idashyizwe mu bikorwa bigira ingaruka ku kwiyongera kw'ingengabitekerezo ya Jenoside'.

Ni inama yitabiriwe n'abayobozi mu nzego nkuru z'Igihugu, abaturutse hirya no hino ku Isi barimo abahagarariye inzego za leta, abashakashatsi, abanyamategeko, abanyamakuru n'urubyiruko

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.