Abadepite  babiri b’Ubwongereza bashinjwa gushaka kugirira nabi abaturage ba Israel   

Apr 6, 2025 - 16:19
 0

Abadepite bo muri mu bwongereza ku ya 5 Mata2025 abadepite b’u Bwongereza bangiwe kwinjira muri Israel bashinjwa ko bagamije kwandika ku bijyanye n’umutekano wa Israel no gukwirakwiza imvugo z’urwango.

Aba badepite ni abitwa Abtisam Mohamed na mugenzi we, Yuan Yang bageze i Tel Aviv ku kibuga cy’indege cya Ben Gurion bahatwa ibibazo birangira babujijwe kwinjira.

Mu gusubiza abashinzwe imipaka, aba badepite bavuze ko baje mu ruzinduko rw’intumwa z’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza. Ibi ariko byatewe utwatsi n’abayobozi bo muri Israel bavuze ko babeshye ku kibagenza mu gihugu cyabo.

Ambasade ya Israel mu Bwongereza, yavuze ko Mohamed na Yang babujijwe kwinjira “nyuma yo gushinja Israel ibirego by’ibinyoma, no gukwirakwiza imvugo z’urwango hamwe no gushyigikira ibihano byafatiwe aba Minisitiri bo muri Israel”.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, David Lammy, yavuze ko iki cyemezo cya Israel kitemewe, kidafite ishingiro kandi ko giteye impungenge.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.