Guinea: Leta irashinjwa kwica amahame ya Demokarasi nyuma yo gusesa amashyaka 40
Nyuma y’igihe gito, Leta ya Guinea ikuriyeho amashyaka 40 uburenganzira bwo gukorera muri icyo gihugu. Ivuga ko ayo mashyaka atuzuzaga inshingano zayo ndetse no kudakurikiza amategeko yashyizweho. Abatavuga rumwe na leta batangiye kuyishinja kwica amahame ya demokarasi.
Ni itegeko rishya ryatangajwe ku wa 6 Werurwe 2026, rigamije gukuraho ayo mashyaka, rishyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imiyoborere y’Inzego z’Ibanze muri Guinea, Ibrahima Kalil Condé, wategetse ko ayo mashyaka aseswa, ayashinja kutuzuza inshingano zayo ziteganywa n’amategeko.
Amashyaka yambuwe uburenganzira ni 40 arimo UFDG, iyobowe na Cellou Dalein Diallo ugiye kumara imyaka itatu ahunze Guinea, RPG ihagarariwe n’uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu mu 2010 Alpha Condé ndetse n’ishyaka rya UFR.
Ibrahima Kalil Condé watanze itegeko ryo gukuraho ayo mashyaka yavuze ko ahita atakaza ubuzima gatozi ndetse n’uburenganzira ubwo ari bwo bwose bwo gukora ibikorwa bya politiki birimo kuba yashyira umukandida wayo mu matora runaka cyangwa gukomeza gukoresha ibirango byayo.
Iri seswa kuri iki cyumweru tariki ya 8 Werurwe ryongeye kwamaganwa n’abanyapolitiki batandukanye basanzwe batavugwa rumwe na leta ya Guinea bavuga ko leta y’icyo gihugu irimo kwica amahame ya demokarasi, ibintu byatumye bamwe mu banyamuryango b’ishyaka rya UFDG bateguza imyigaragambyo mu gihe hatagira igikorwa ngo amashyaka asubizwe uburenganzira bwayo.
Abaharanira demokarasi muri Guinea bo bakomeje kwandika kuri X zabo bavuga ko icyo kemezo kigamije guteza imbere ubutegetsi bw’igitugu ndetse ko iyo politiki idashobora gukunda mu gihe idashyigikiwe n’abatuye icyo gihugu cya Guinea.
Iri seswa ry’amashyaka rije mu gihe leta ya Guinea ikomeje gushinjwa ibura ry’abanyapolitiki babiri barimo Oumar Sylla uzwi nka Fonike Mengue na Mamadou Billo Bah baburiwe irengero ubwo bafatwaga n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu kuva mu 2024.
Guinea kugeza ubu iyobowe na Perezida Mamady Doumbouya nyuma yo gutsinda amatora yo kuyobora icyo gihugu ku wa 17 Mutarama 2026 agize amajwi 86.7%.


Kinyarwanda
English
Swahili









