Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore kwiyubaka no kwita ku buzima bwo mu mutwe ku Munsi Mpuzamahanga w’Umugore
Ku wa 8 Werurwe 2026, u Rwanda n’isi yose bizihije Umunsi mpuzamahanga w'umugore, umunsi wahariwe kuzirikana uruhare rw’abagore mu iterambere ry’imiryango n’ibihugu.
Mu butumwa bwe bwo kwifuriza abagore umunsi mwiza, Madamu Jeannette Kagame yasabye abagore kurushaho kwigenzura mu marangamutima, imico n’imyitwarire, bagaharanira kwiyubaka no kubungabunga ubuzima bwabo.
Yagaragaje ko ari ingenzi ko abagore bibuka ko nk’uko bakunda abandi, bakabitaho ndetse bakabumva, ariko na ko bagomba kwiyitaho ubwabo.
Madamu Jeannette Kagame yagize ati: “Kuri uyu munsi twizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore, ndabasaba kongera kwigenzura mu marangamutima, imico, imyitwarire, mumenye kwibungabunga, byose bigamije kwiyubaka.”
Yakomeje ashimangira ko kwita ku buzima bw’abandi ari indangagaciro nziza abagore benshi bagaragaza, ariko ko na bo bagomba kwibuka kwita ku buzima bwabo, by’umwihariko ubuzima bwo mu mutwe.
Ati: “Uko mukunda abandi mukabitaho, mukabamenya, namwe ari byo bibakwiriye. Uko mwita ku buzima bw’abandi namwe mwite ku bwanyu cyane cyane ubuzima bwo mu mutwe.”
Ubutumwa bwe buje bwiyongera ku bikorwa bitandukanye byizihijwe kuri uyu munsi hirya no hino mu gihugu, aho hibutswa akamaro ko guteza imbere uburenganzira bw’abagore, kubafasha kwiteza imbere no kubaka umuryango utekanye kandi utekereza ku buzima bwo mu mutwe.


Kinyarwanda
English
Swahili









