issa
Ngoma: Abakora irondo ry'umwuga basabwe kwirinda ubusinzi

Mar 10, 2026 - 19:46
 0

Nyuma y'uko abakora irondo ry'umwuga mu Murenge wa Kibungo, bahawe ibikoresho bizabafasha kunoza akazi bakora, umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, yabasabye kwitandukanya n'imyitwarire igayitse bakarangwa n'imikorere myiza.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe 2026, mu gikorwa cyo guha ibikoresho abakora Irondo ry'Umwuga, bahawe ibikoresho birimo bote bazajya bambara bari mu kazi k'irondo ry'umwuga.

Umwe mu bakora Irondo ry'Umwuga mu mujyi wa Kibungo, Uwineza Marie Claire yavuze ko bagiye gukorana neza n'abaturage mu rwego rwo gukumira ibyahungabanya umutekano aho batuye.

Yagize ati “Izi nkweto zizadufasha gukora irondo tudahangayikishijwe n’ibibazo by’imvura. Turabasezeranya ko tugiye gukomeza gukorana n’abaturage mu kurinda umutekano w’aho dutuye.”

Tuyizere Etienne yavuze ko impanuro bahawe bazazigenderaho bakora Irondo kinyamwuga.

Yagize ati “Twishimiye cyane inkweto duhawe n’Akarere kuko zizadufasha gukora irondo neza, cyane cyane mu bihe by’imvura n’ahantu hari ibyondo. Tugiye kurushaho gukora akazi kacu kinyamwuga cyane ko n'umuyobozi yabidusabye, akanatwizeza gukomeza kutuba hafi.”

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yabwiye abakora Irondo ry'Umwuga mu Murenge wa Kibungo, ko bagomba kwirinda imyitwarire igayitse irimo ubusinzi. 

Yagize ati “Akazi mukora ni ingenzi mu kubungabunga umutekano w’abaturage, turabasaba kugakora kinyamwuga, mukirinda kujya ku irondo mwanyoye ibisindisha, kandi mukirinda guha abajura icyuho cyose cyatuma babangamira umutekano w’abaturage.”

Abakora irondo ry'umwuga mu Murenge wa Kibungo ni 164 barimo abagabo 152 n'abagore 12.

Mar 10, 2026 - 19:36