Gakenke: Bananiwe kumvikana n'ubuyobozi ku giciro cy'amazi bafungirwa umugezi
Abo baturage batuye mu kagari ka Munyana mu Murenge wa Minazi, bavuga ko ivomo rusange ryari ku muyoboro washyizwe muri ako gace mu 1983 ndetse ukavugururwa mu mwaka ushize, wafunzwe n'ubuyobozi kubera ko abaturage n'ubuyobozi bananiwe kumvikana ku giciro cyagurishwa amazi.
Abaturage baganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru, bavuga ko kuva bahawe umuyoboro w'amazi mu kagari kabo mu 1983 bavomaga ayo mazi nta kiguzi basabwe ariko nyuma yo kuvugurura uwo muyoboro hagashyirwamo amatiyo y'amazi mashya, basabwe kwishyura 8frw ku ijerekani ya Litiro 20 ariko bananirwa kwakira izo mpinduka ndetse banze kuyatanga ubuyobozi bufunga uwo muyoboro batangira kuyoboka ibishanga kuvoma amazi yo gukoresha mu ngo zabo.
Umwe mu baturage yagize ati "Ntabwo twumvikanye neza kuri icyo giciro, amazi bayafungira ku isoko, tugiye kumara umwaka n'igice nta muntu ufata amazi kuri uwo mugezi."
Mugenzi we nawe ati "Aya mazi bamaze guhindura amatiyo baravuze ngo muzajya mwishyura amazi buri kwezi, tutumvikanye ku giciro amazi barayafunga."
Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Madamu Mukandayisenga Vestine, mu butumwa yandikiye umunyamakuru wa TV1, yijeje abaturage kubakemurira ikibazo cy'amazi bafite. Yagize ati" Minazi twakoze inyigo y'uwo muyoboro, turimo gushaka ubushobozi dufatanyije na Wasac natwe biraduhangayikije."
Abaturage bavuga hashize umwaka n'igice umuyobora wabahaga amazi ufunzwe n'ubuyobozi mu gihe ubu amazi kuyabona bibasaba kuyavoma mu bishanga.


Kinyarwanda
English
Swahili









