issa
Perezida Kagame na Macron baganiriye ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa n’umutekano w’akarere

Mar 10, 2026 - 20:18
 0

Perezida wa Repubilika y'u Rwanda Paul Kagame na Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron bahuriye i Paris kuri uyu mugoroba tariki 10 Werurwe 2026, bagirana ibiganiro ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’umutekano mu karere.

Ibi biganiro byabaye ku ruhande rw’inama mpuzamahanga yiga ku mikoreshereze y’ingufu za nukiliyeri izwi nka Nuclear Energy Summit iri kubera mu Bufaransa.

Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku mubano mwiza kandi utera imbere hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, bashimangira ko ibihugu byombi bikomeje gukorana mu nzego zitandukanye zigamije guteza imbere inyungu rusange z’abaturage babyo.

Muri ibyo biganiro kandi bagarutse ku kibazo cy’umutekano mu karere u Rwanda ruherereyemo, baganira ku ngamba zikenewe kugira ngo hakemurwe ibibazo mu mizi bitera umutekano muke.

Impande zombi zagaragaje ko ari ngombwa gukomeza gushyira imbaraga mu gushaka ibisubizo birambye byatuma habaho amahoro n’umutekano mu karere.

Ibi biganiro bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje kugira uruhare mu biganiro mpuzamahanga byiga ku buryo ingufu za nukiliyeri zakwifashishwa mu guteza imbere ubukungu n’iterambere rirambye.