Perezida Ruto yasabiye imbabazi Abanyakenya bafatiwe ku rugamba muri Ukraine
Perezida wa Kenya, William Ruto, yasabye mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, gufasha mu kurekura Abanyakenya bafungiye muri Ukraine, nyuma yo gufatwa mu gihe cy’intambara iki gihugu gihanganyemo n’u Burusiya.
Ibi byatangajwe nyuma y’ikiganiro aba bayobozi bombi bagiranye ku murongo wa telefone. Mu butumwa Perezida Ruto yashyize kuri X, yavuze ko baganiriye ku ngingo zitandukanye zirebana n’umubano w’ibihugu byombi n’abaturage babyo.
Perezida Ruto yavuze kandi ko Kenya yiteguye gukomeza gufatanya na Ukraine mu guteza imbere amahoro, umutekano n’ubufatanye mu by’ubucuruzi.
Intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya imaze imyaka isaga itatu, ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku baturage b’imbere mu gihugu no ku banyamahanga bari bahatuye cyangwa bahakoraga. Abantu benshi barahungabanye, abandi bagafungwa cyangwa bakabura amakuru yabo, by’umwihariko mu bice byibasiwe n’intambara.
Perezida Ruto yagaragaje ko igihugu cye kifuza ko abaturage bacyo bose bari hanze y’igihugu babaho mu mutekano, kandi hakubahirizwa uburenganzira bwabo nk’uko amategeko mpuzamahanga abiteganya.
Ibi biganiro hagati ya Perezida Ruto na Zelensky byitezweho gufasha mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi, binyuze mu bufatanye mu bya dipolomasi, ubucuruzi, uburezi n’umutekano, ndetse no guteza imbere uburyo bwo kurengera abaturage b’Abanyakenya baba mu mahanga.


Kinyarwanda
English
Swahili









