Afurika Yunze Ubumwe yiteguye gushyigikira amasezerano y’amahoro hagati ya Congo n’u Rwanda
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) watangaje ko wiyemeje gufasha mu rugendo rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro aherutse gusinyirwa i Washington DC hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.
Ibi byemejwe na Perezida wa Komisiyo ya AU, Mamoud Ali Youssouf, ku wa Gatatu tariki 20 Kanama 2025, ubwo yagiranaga ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa DRC, Judith Suminwa, i Yokohama mu Buyapani.
Youssouf yavuze ko AU izashingira ku bunyamabanga izashyiraho i Addis-Abeba buzakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, nk’uko byemejwe mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya SADC na EAC iheruka. Yongeyeho ko abahuza batoranyijwe bazafasha Umuhuza wa AU, Perezida Faure Gnassingbé, mu kazi ke.
Ku birebana n’ibiganiro bya Doha hagati ya Leta ya Kinshasa n’Ihuriro AFC/M23, Youssouf yasobanuye ko AU yakomeje kwitabira binyuze mu mako mite yayo atandukanye.
Yagaragaje ko kugera ku mahoro arambye bisaba ubufatanye n’umusanzu w’imiryango mpuzamahanga, anashimangira ko hakenewe uburyo bwo kongera icyizere hagati y’impande zose, bigafasha guhagarika imirwano no gushyira mu bikorwa ibizumvikanwaho.
Mu magambo ye ati "Umuryango wacu uzakomeza kugira uruhare mu gutanga ubufasha no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro."
Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yiyemeje kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro hagati ya Congo n’u Rwanda


Kinyarwanda
English
Swahili









