Ruhango: Polisi yataye muri yombi batandatu bakekwaho ubujura
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, ku bufatanye n’abaturage yataye muri yombi abasore batandatu bakekwaho bakekwaho ibyaha bihungabanya umutekano, birimo n’ubujura bushukana.
Uyu mukwabu wabereye mu tugari twa Rutabo na Gisari, mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, ufatirwamo abasore batandatu bakekwaho ibyaha byo guhungabanya umutekano birimo ubujura bushukana no kwambura abaturage ibintu byabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yavuze ko aba basore bakekwaho kwiba imyaka y’abaturage ndetse bakaba banakoresha ibiyobyabwenge.
Yagize ati “ Banakekwaho kwiba imyaka n' amatungo y’abaturage no gukoresha ibiyobyabwenge.”
Yakomeje avuga ko aba bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Kinazi ndetse Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangiye kubakoraho iperereza.


Kinyarwanda
English
Swahili









