issa
Rubavu: Abaturage bagaragarijwe ko FDLR ari nk’ikirondwe cyumiye ku ruhu rw’inka yariwe kera

Aug 22, 2025 - 10:56
 0

Gen. Maj. Nkubito Eugène, uyobora Diviziyo ya Gatatu y’ingabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, yabwiye abaturage bo mu Karere ka Rubavu ko badakwiriye guterwa ubwoba n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze imyaka myinshi uhigira gutera u Rwanda uturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera ko wabaye nk’ikirondwe cyumiye ku ruhu rw’inka yariwe kera.

Ibi yabigarutseho mu butumwa yahaye abaturage bo mu Mirenge ya Cyanzarwe na Rubavu ihana imbibi na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, ku wa 21 Kanama 2025, muri gahunda yo kubegera no kubakemurira ibibazo.

Yagize ati “ Ntabwo ndabasha kwiyumvisha ukuntu haba hakiri umuntu utekereza kujya muri Wazalendo, FDLR abantu babaye nk’ikirondwe cyumiye ku ruhu rw’inka yariwe kera.”

Yakomeje agira ati “Abo bana banyu bagiye hakurya muri Wazalendo na FDLR bajyanwe nande? Ibyo bintu ntabwo ari byo ahubwo ndabasaba kubwira abakiri mu mashyamba bitahire baze twubake Igihugu niba bagikunda.”

Yaboneyeho kwibutsa abaturage kwirinda ibihuha by’abantu babayobya.

Agira ati “ Mwebwe muri hano ku mupaka, umuntu ashobora guhagarara hariya hakurya atambutse umupaka, akakubwira ngo FDLR yabonye ubufasha ejo bundi tugiye kuza, ndetse no guhinga mube muretse icyo ni igihuha kiba kije kikagutesha gahunda, abo bose bazana ibihuha.”

Yakomeje avuga kuri Gen. Ntawunguka Pacifique alias Omega ko  atagakwiriye kuba abundabunda mu mashyamba ya Congo, ahubwo ko akwiriye gutahuka mu Rwanda nk’uko abana be bagiye babimusaba kenshi.

FDLR, ni umutwe washinzwe n’abarimo ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri iki gihe ukaba ugizwe n’Abanyarwanda n’Abanye-Congo bahuje ingengabitekerezo ndetse ukaba waragerageje kugaba ibitero mu Rwanda birenze rimwe, uhigira gufata igihugu nyuma y’aho Perezida Félix Tshisekedi wa RDC avuze ko azarasa i Kigali bitamusabye kwambuka umupaka.