issa
Nyamagabe: Ari gukorera ikizamini cya leta aho afungiwe nyuma yo gushaka gutera umuntu icyuma

Jul 16, 2025 - 08:05
 0

Umunyeshuri w’imyaka 17 wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, yafatanywe icyuma ku Kigo kiri gukorerwaho ibizamini bya leta, avuga ko ikizamini nikirangira ahita agitera umuntu.

Ibi byamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 15 Nyakanga 2025.

Amakuru avuga ko bikimenyekana inzego z’umutekano zari aho zagerageje kukimwambura, ariko ashaka kuzirwanya, ariko nyuma aza gutuza.

Abatangabuhamya bazi uyu mwana bavuze ko asanzwe akoresha ibiyobyabwenge ndetse bakeka ko ari byo byaba byamuteye iyi myitwarire mibi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko uyu munyeshuri yafatanwe icyuma ku mukandara

Ati “Yafatanywe icyuma yari yambariyeho kiri ku mukandara, akaba anacyekwaho kuba gukoresha ibiyobyabwenge.”

SP Habiyaremye, yakomeje avuga ko iki kibazo kirimo gukurikiranwa, kugira ngo hamenyekanye neza igitera imyitwarire y’uyu munyeshuri.

Uyu munyeshuri yahise ajyanwa kuri Polisi, Agashami ka Kigeme aba ariho akorera ikizamini ndetse byanzurwa ko n’ikizamini cyo ku wa 16 Nyakanga uyu mwaka ari ho azagikorera kugira ngo hirindwe ko hari umuntu yazagirira nabi.

Jul 16, 2025 - 08:09