Ayra Starr na Kawhi Leonard bategerejwe i Kigali
Umuhanzikazi w'icyamamare wo muri Nigeria, Ayra Starr na Kawhi Leonard ukinira Los Angeles Clippers yo muri NBA bagiye guhurira i Kigali mu iserukiramuco rya Giants of Africa Festival 2025, rizaba hagati ya 26 Nyakanga n'iyi 2 Kanama 2025.
Iri serukiramuco rizaberamo imikino ya Basketball, ibitaramo by'abahanzi, kwerekana imico itandukanye y'ibihugu bizaryitabira, n'ibindi.
Giants of Africa ni umuryango utari uwa Leta ugamije guteza imbere urubyiruko rw’Afurika binyuze mu mukino wa basketball.
Umuhanzikazi w’icyamamare wo muri Nigeria, Ayra Starr, yatangajwe nk’umwe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo gisoza iri serukiramuco ku wa 2 Kanama, aho azifatanya n’abandi bahanzi bakomeye mu njyana ya Afrobeats barimo Kizz Daniel na Timaya.
Umuhanzikazi wo mu Rwanda Alyn Sano na we yatangajwe nk’umwe mu bazaririmba muri iri serukiramuco ku wa 31 Nyakanga. Iki gikorwa kizatangira ku mugaragaro ku wa 27 Nyakanga, aho hazaba igitaramo gikomeye kirimo Uncle Waffles wo muri Afurika y’Epfo, umubyinnyi watsindiye igihembo cya MTV VMA Sherrie Silver, ndetse n’abahanzi b’Abanyarwanda barimo Kevin Kade, Ruti Joël, Boukuru na Chriss Easy.
Ayra Starr wakunzwe mu ndirimbo nka 'Rush' na 'Commas' yongewe mu bahanzi bazaririmba muri Giants of Africa Festival 2025
Umukinnyi wa Basketball muri NBA waneguka ibikombe bibiri by'iyi shampiyona, Kawhi Leonard, nawe yatangajwe nk’umwe mu bazitabira Giants of Africa Festival 2025. Uyu mukinnyi wa Los Angeles Clippers azaganiraza urubyiruko, anafungure ikibuga gishya cya basketball cyubatswe ku bufatanye na Giants of Africa ku kigo cya St. Ignatius, ndetse anahure n'bana 50 bakinira basketball kurwanya and Club Rafiki.
Abandi bantu bazwi bazitabira iri serukiramuco barimo Robin Roberts, Chiney Ogwumike, Didier Drogba, Michael Blackson, Boris Kodjoe, n’abandi.
Iri serukiramuco rigiye kubera i Kigali ku nshuro ya kabiri, rizahuriza hamwe abakinnyi 320 b’urubyiruko baturutse mu bihugu 20 by’Afurika, ndetse n’abaturage basaga 20,000 bazitabira ibikorwa by’umuco, basketball, ubumenyi, n’imyidagaduro.
Kawhi Leonard wa Los Angeles Clippers yo muri NBA na we ategerejwe i Kigali
Kuva mu 2003, Giants of Africa yashinzwe na Masai Ujiri, imaze gufasha urubyiruko binyuze muri basketball, mu gutegura amahugurwa, kubaka ibibuga hirya no hino ku mugabane n'ibindi.
Urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa baturuka mu bihugu nka Senegal, Nigeria, Cameroun, Mali, Côte d’Ivoire, Ghana, Burkina Faso, Bénin, Gabon, Rwanda, Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo, Tanzania, RDC, Somalia, Ethiopia, Morocco, Botswana, na Afurika y’Epfo, bahurira muri iri serukiramuco.
Giants of Africa Festival 2025 ikurikiye iyabaye ku nshuro ya mbere i Kigali mu 2023 mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 y’uyu muryango. Icyo gikorwa cyahurije hamwe abakinnyi basaga 250 baturutse mu bihugu 16, hateranira abafana barenga 14,000, haninjizwa agera kuri $1.5M mu Mujyi wa Kigali. Icyo gikorwa cyasorejwe mu gitaramo cyarimo Davido, Tiwa Savage, Bruce Melodie, na Tyla.


Kinyarwanda
English
Swahili









