issa
Abanyamigabane ba Tesla ya Elon Musk barinubira imikorere yayo

Jul 15, 2025 - 18:17
 0

Bamwe mu banyamigabane ba Tesla, ikigo gikomeye gikora amodoka cyashinzwe na Elon Musk, baravuga ko batewe impungenge n’uburyo ikigo kidafite umuyobozi mukuru uhoraho kandi kigaragaza ibibazo bikomeye.

Aba banyamigabane bavuga ko kuva mu mwaka ushize, ubwo Elon Musk yatangira kwinjira mu bikorwa bya politiki no kugaragaza ko ashyigikiye Donald Trump, yatangiye no kugaragaza kudaha agaciro ibibazo bya Tesla. Ibi byabaye intandaro yo kugabanuka kw’amasoko yacyo ku kigero cyo hejuru.

Basobanura ko ibihombo byakomeje na nyuma y’uko Elon Musk asezeye ku buyobozi bw’ishami ryari rishinzwe kugabanya ikoreshwa ry’umutungo ku buryo budakwiye (DOGE). Ubu, amafaranga menshi y’ikigo asohoka mu misoro, ariko inyungu yo ntikiboneka nk’uko byahoze.

Ross Gerber, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ishoramari cya Gerber Kawasaki, yavuze ko bibabaje kubona ikigo kinini nka Tesla kitagira umuyobozi uhoraho.

Yagize ati "Nta na rimwe nigeze numva ikigo gikomeye nka Tesla kidafite CEO uhoraho. Ni ibintu bidasanzwe."

Aba banyamigabane barasaba ko hashyirwaho umuyobozi wita ku nyungu z’ikigo, utekereza kure, kandi ushobora kugikura mu bibazo kiri gucamo ubu. Bamwe muri bo batangaje ko batangiye gukuramo imari yabo bitewe n’izo mpungenge.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Abanyamigabane ba Tesla ya Elon Musk barinubira imikorere yayo

Jul 15, 2025 - 18:17
Jul 15, 2025 - 18:40