issa
Biryogo: Abasohokera mu marangi babangamiwe n’abiyita abataka babakorakora

Sep 9, 2025 - 13:41
 0

Abantu batandukanye bakunda gusohokera mu gace kahinduwe Free zone gaherereye mu Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge,Akarere ka Nyarugenge,baravuga ko babangamiwe cyane n’abasore biyise abataka babakorakora ndetse bakanabakurura bashaka kubajyana ngo babereka aho bafatira amafunguro.

Bamwe mu bakunda gusohokera muri aka gace kiswe mu marangi kahinduwe Car Free zone n’abahanyura, babwiye UKWELITIMES,ko nta kintu kibabangamira nk’abasore baba bahagaze mu nzira batangira umuhisi n’umugenzi uhanyuze bashaka kujya kumwereka aho ari bufatire ifunguro

Umwe yagize ati “Barabangama cyane uzi ko baza bakubwira nk’aho utazi aho ugiye.”

Kayiranga Emmanuel,we yagize ati “ Hari n’igihe uza umuntu akagufata agutunguye ukikanga ugirango yari aje ku kwiba.”

Uwiduhaye Marie Chantal, we avuga ko aba bahungu biyise abataka bameze nk’abatekamutwe.

Ati “ Hari n’ubwo bakujyana ahantu bakakubwira ko isahani ari ibihumbi 3 kandi ari ibihumbi 2 noneho yayandi arenzeho ba nyiri restaurant bakaza kuyabaha nyuma.”

UKWELITIMES,yahamagaye kuri telefone umuvugizi w’Umujyi wa Kigali,Emma Claudine kugira ngo imubaze icyo Umujyi wa Kigali uri gukora kugira ngo ikemure iki kibazo cy’aba basore bakomeje kubangamira benshi mu basohokera muri aka gace ariko ntiyabasha kuboneka.