issa
Ibiciro bya Peteroli byagabanutse

Ibiciro bya Peteroli byagabanutse

Mar 10, 2026 - 09:00
 0

IRGC yavuze ko Tehran itazemera ko “litiro imwe y’ibikomoka kuri peteroli” yoherezwa mu mahanga ivuye muri ako karere niba ibitero by’Amerika na Israel bikomeje. Nyamara Amerika yihanangirije Iran ko nidafungura umuhora wa Hormuz izakomeza kuyirasaho.

Mu gitondo cya kare cyo ku wa 10 Werurwe 2026 igiciro cy'akagunguru k'ibikomoka kuri peteroli ku isoko ryo muri Aziya cyagabanutse kigera ku $115 (165,000 Frw).

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yashyize ibikangisho kuri Tehran aho yababwiye ko azabashyiraho 'Umuriro,urupfu n'uburakari' nibaramuka babangamiye ubucuruzi bw'ibikomoka kuri peteroli binyura mu nzira ya Hormuz. 

Umutwe wihariye wo mu ngabo za Irani witwa ‘Islamic Revolutionary Guard Corps’ (IRGC) wasubije ku magambo ya Trump yuko intambara yo muri Irani izarangira vuba aha, uvuga ko uzagena "iherezo ry’intambara".

IRGC yavuze ko Tehran itazemera ko “litiro imwe y’ibikomoka kuri peteroli” yoherezwa mu mahanga ivuye muri ako karere niba ibitero by’Amerika na Israel bikomeje, nkuko ibiro ntaramakuru Reuters byabitangaje.