
Perezida Museveni yateye inkunga igitaramo cya The Ben i Kampala
Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yateye inkunga y'amafaranga igitaramo cya The Ben afite i Kampala, ndetse akaba yarahawe n'ubutumire bwo kuzakitabira.
Nk'uko bitangazwa na Fred Muzik akaba umwe mu bari gutegura igitaramo cya Ben, avuga ko Perezida Museveni yabahaye inkunga y'amafaranga mu gutegura iki gitaramo n'ubwo atavuga umubare wayo.
Mu butumwa yacishije kuri Instagram, yavuze ko bashimira Museveni ku bw'inkunga ye muri iki gitaramo, ndetse avuga ko yakiriye ubutumire bwo kuzaza muri iki gitaramo.
Ati " Turagushimira Perezida ku bushake bwo guteza imbere ubuhanzi n'umuco muri Uganda. Turashima bwimazeyo ubuyobozi bwanyu n'ikirekezo cyanyu."
Tariki ya 17 Gicurasi 2025, nibwo The Ben afite igitaramo i Kampala yise "Plenty Love Tour" cyo kumvisha abakunzi be album Plenty Love, aho kizabera muri Kampala Serana Hotel.
View this post on Instagram