issa
Minisante yagaragaje akamaro k’ikoranabuhanga rigezweho mu gufasha abaganga 

Mar 25, 2025 - 09:51
 0

Ministri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko hari byinshi byakozwe mu kuzamura imyigire y’ibijyanye n’ubuvuzi  aho ikoranabuhanga rigezweho ari kimwe mu bikomeje kwihutisha gutanga serivisi zikwiye mu buvuzi.

Dr Sabin, yabigarutseho mu nama ijyanye no guhanga udushya n’imyigire y’ubuvuzi muri Afurika, #MedEdAfrica2025, y’iminsi ibiri yateraniye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 24 Werurwe 2025.

Ni inama yasobanuriwemo uburyo bwo kuziba icyuho cy'ubuke bw’abaganga,hagamijwe guhangana n’indwara zikomeza kwibasira abaturage.

Dr. Sabin yavuze ko igihe kigeze kugirango hashyirweho amashuri yigisha ubuvuzi bushingiye ku bihari.

Ati “Ntabwo washyiraho ishuri ryigisha indwara idahari cyangwa ugasanga indwara yibasiye abantu cyane ni yo uri kwigisha abantu bake.’’

Yavuze ko ikoranabuhanga rigezweho riri gutanga umusaruro mu gufasha  abaganga gutanga ubuvuzi bukwiye. Yavuze ko ikoranabuhanga ari kimwe mu biri kwifashishwa cyane mu rwego rw'ubuvuzi.

Mar 25, 2025 - 10:13