issa
OMS/WHO: Kuboneza urubyaro n’ubuvuzi bw’ababyeyi byagabanyije impfu ku isi

Nov 4, 2025 - 08:50
 0

Ubushakashatsi bushya bwashyizwe mu kinyamakuru mpuzamahanga The Lancet Global Health bwerekana ko impfu z’ababyeyi ku isi zagabanutseho 41% hagati ya 2000 na 2023, bitewe ahanini n’iterambere ryagaragaye mu guhabwa serivisi z’ubuvuzi bw’ababyeyi ndetse no kwiyongera kw’abakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Ubu bushakashatsi bwashyizwe hanze kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Ugushingo 2025, n’Impuguke z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS/WHO ku bushakashatsi bwakozwe ku bufatanye n’itsinda ry’umuryango usanzwe ukora ubushakashatsi ku Myororokere, HRP.

OMS/WHO yavuze ko ubwo bushakashatsi bwakorewe mu bihugu 195 hagamijwe kureba no kumenya ibitera impfu z’ababyeyi bapfa babyara kugirango ngo hagirwe icyakorwa.

Impuguke zagaragaje ko 61.2% by’iri gabanuka ry’impfu z’ababyeyi rishingiye ahanini ku kunoza serivisi z’ubuvuzi bw’ababyeyi, mu gihe 38.8% rituruka kwigabanuka kw’imbyaro bitewe ahanini n’ubwiyongere bw’abakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro.

OMS/WHO yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko mu mwaka wa 2023 wonyine uburyo bwo kuboneza urubyaro bwakoreshejwe n’ababyeyi bwatumye hirindwa impfu z’ababyeyi zigera ku 77,400.

Ibyo ngo bikerekana ko kuboneza urubyaro byagize uruhare runini mu kurinda inda zidateguwe ndetse n’impfu za babyeyi bapfaga babyara cyangwa abapfaga kubera gukuramo inda.

Mu butumwa bwe Pascale Allotey, Umuyobozi wa HRP akaba n’umuvugizi mu ishami rya OMS/WHO mu byerekeye ubuzima bw’imyororokere, yavuze ko icyo ari igihamya gikomeye cy’uko kuboneza urubyaro atari ubundi buryo busanzwe, ahubwo ari igikoresho gikiza ubuzima.

Yagize ati “Tugomba guha agaciro serivisi zose zo kuboneza urubyaro kuko zirinda impfu ndetse tukita cyane k'ubuvuzi bw’ababyeyi kuko ni bumwe mu burenganzira bwabo, dukwiye no kubareka bakihitiramo uburyo bakoresha baboneza urubyaro.”

OMS/WHO yasabye ko ibihugu byongera ishoramari mu buzima bw’imyororokere, ndetse bikanoza serivisi zihabwa umugore ugiye kubyara. Yakomeje ivuga ko kugira ngo isi igere ku ntego ya SDG 3.1 yo kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara zikajya munsi ya 70 ku bana 100,000 bavuka ari ngombwa ko serivisi zo kuboneza urubyaro zishyirwamo imbaraga ndetse bikajyana n’ubuvuzi buhabwa ababyeyi.

OMS/WHO ivuga ko ibyo bikwiye kwitabwaho cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere aho abakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bakiri bake ibi bikaba bije mu gihe inzego z’ubuzima ku isi zikomeje gushyira imbere gahunda zo kurengera ubuzima bw’abagore no guteza imbere uburinganire mu miryango.

Nov 4, 2025 - 08:48