Shema Fabrice yahaye impanuro zikomeye abakinnyi b'u Rwanda batarengeje imyaka 17
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yahaye impanuro ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi y'abatarengeje imyaka 17 irimo kwitegura imikino ya CECAFA izabera muri Ethiopia.
Mu ijoro ryacyeye tariki 3 Ugushyingo 2025, ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi y'abatarengeje imyaka 17, yatangiye imyitozo yitegura kwerekeza mu mikino ya CECAFA izabera muri Ethiopia ndetse iyi mikino izanatanga itike yo gukina igikombe cy'Afurika mu batarengeje iyi myaka.
Iyi myitozo yitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye muri FERWAFA ariko umuyobozi mukuru yari Perezida mushya Shema Ngoga Fabrice. Uyu muyobozi yagiranye ikiganiro n'aba bakinnyi abahereza impanuro zikomeye.
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yasabye aba bakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 17, ko ashaka ko bajya gukina iyi mikino ya CECAFA bagiye gutsinda atari ugutembera kugira ngo bave ku rwego rwa CECAFA bagera ku rwego rwa Afurika bazanagera ku rwego rw'igikombe cy'Isi.
Yagize ati " CECAFA mugiyemo ntabwo mugiye gutembera, mugiye gutsinda. Mugomba gutsinda kugira ngo muve ku rwego rwa CECAFA mujye ku rwego rw'Afurika. Ku rwego rwa Afurika tugomba kubashyigikira kuko dushaka kubabona mu gikombe cy'isi. Ariko ibyo urabikorera, ugomba gukora cyane kugeza wumvise ko umubiri wawe wakoze."
Aba bakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi y'abatarengeje imyaka 17, barimo gukora imyitozo bataha iwabo ndetse n'abandi bakomeza amasomo yabo kuko imyitozo irimo gukorwa mu masaha y'umugoroba. Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yatangarije aba bakinnyi ko bagiye gutangira umwiherero baba muri Hotel ya FERWAFA iri hafi yaho bakorera imyitozo kuri Sitade Amahoro.
Uyu muyobozi kandi yababwiye ko kuzamura impano zabo n'imikinire yabo nka FERWAFA bashaka ko bijyana no kwiga kwabo kuko iyo ukina bituma no kwiga bigenda neza cyane.
Mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi y'abatarengeje imyaka 17 irimo kwitegura CECAFA harimo abakinnyi batanu b'abanyarwanda baturutse hanze y'u Rwanda. Iyi kipe irimo gutozwa na Habimana Sositene na Alain Kirasa.
Abakinnyi baturutse hanze y'u Rwanda barimo Judah Fisher wa Sacramento Republic yo muri Amerika, Lanny Mukiza wa Cs LaSalle yo muri Canada , Joseph Musabyimana wa RFC SERAING, Enzo Bagabo wa RWDM ndetse na Jayden Heylen Shema wa Kv Mechelen bose bakina Mububiligi.
Biteganyijwe ko iyi mikino izatangira ku itariki 15 Ugushyingo 2025. Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi niyo izafungura iyi mikino kuko izakina na Ethiopia, izakira iyi mikino. Ikipe y'igihugu y'u Rwanda iri mu itsinda rya mbere aho izaba iri kumwe na Ethiopia, Somalia, Kenya na Sudan y'epfo.
Perezida wa FERWAFA yasuye ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 17
Abakinnyi batanu baturutse hanze y'u Rwanda bari mu myitozo n'abandi


Kinyarwanda
English
Swahili









