Kicukiro: Masaka yegukanye Umurenge Kagame Cup 2026
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwashimiye amakipe y’abagabo n’abagore mu mupira w’amaguru yabonye itike yo kuzahagararira Akarere ku rwego rw’Umujyi wa Kigali mu marushanwa azwi nka ‘Umurenge Kagame Cup 2026’.
Iyi mikino ya nyuma mu mupira w’amaguru mu Karere ka Kicukiro yabaye ku wa Gatanu tariki 20 Gashyantare 2026.
Ayo makipe ni iy’Umurenge wa Masaka yegukanye igikombe itsinze Umurenge wa Kagarama 1-0 mu bagabo Mu gihe mu mikino y’abagore igikombe ku rwego rw’Akarere cyatwawe n’Umurenge wa Gahanga watsunze Umurenge wa Kigarama kuri Penaliti 2-1 nyuma y’uko umukino wari warangiye banganya igitego 1-1.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, avuga ku kamaro n’intego y’iyi mikino, yagize ati “Icya mbere ni ibyishimo ku baturage nk’uko mubibona, dushimira amakipe atandukanye yaturutse mu Mirenge ya Masaka, Kagarama, Gahanga na Kigarama, ikigaragara ni uko abaturage baba bishimye. Iyaba twabonaga ubushobozi ahubwo twajya tuyitegura kenshi. Kandi ikirimo gikomeye ni ubutumwa bw’imiyoborere myiza, ubutumwa bw’uruhare rw’umuturage, ubutumwa nyamukuru Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahora aduha.”
Yashimiye abateguye amarushanwa ku mirenge itandukanye muri aka Karere.
Yagize ati “Mu mupira w’amaguru, tugeze ku musozo ku rwego rw’Akarere. Ikipe yatsinze uyu munsi izahagararira Akarere mu Mujyi wa Kigali. Ubu rero icyo tugiye gukurikizaho, ni uguhatana ku Mujyi wa Kigali ariko twimakaza ibyishimo n’uruhare rw’umuturage mu miyoborere myiza no mu bimukorerwa."
Yongeyeho ko muri uyu mwaka batifuza kugarukira ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, biyemeje guhatana kugera ku rwego rw’Igihugu.
Muri iyi mikino, abaturage bongeye kwibutswa kurangwa n’isuku, bibutswa ko ihera ku muntu ku giti cye n'aho atuye ndetse n'aho akorera n'ahandi hose.


Kinyarwanda
English
Swahili









