Abanyapolitiki basabwe gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda
Mu gihe hari abakomeje kugerageza kugoreka amateka y’u Rwanda, by’umwihariko Jean Luc Habyarimana ugerageza gushaka kweza ubutegetsi bwa se Juvenal Habyarimana, ugaragara mu bikorwa by’ivangura n’itotezwa ry’Abatutsi, abayobozi b’imitwe ya politiki bongeye kwibutswa kugira uruhare rukomeye mu kurinda ukuri kw’amateka.
Ku wa 13 Mata 2026, ubwo mu Rwanda hasozwaga Icyumweru cyo Kwibuka, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, Minisitiri w' Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana yasabye imitwe ya politiki ikorera mu Rwanda kwibanda ku kwigisha urubyiruko amateka mabi yaranze igihugu, by’umwihariko ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo rubashe kuyasobanukirwa no kuyigiraho.
Yagize ati: “Ni ngombwa kwigisha neza urubyiruko rwo mu mitwe ya politiki, bakamenya aya mateka bikabarinda kuyoba, ahubwo bagaharanira politiki ihuza Abanyarwanda, ishyigikiye ubumwe bwabo kandi irinda igihugu kongera kurohama mu ivangura.”
Yanagarutse ku kibazo cy’imvugo z’urwango zikigaragara mu banyapolitiki bamwe na bamwe, agaragaza ko zishingiye ku mitekerereze ya kera yakomeje kwimakaza irondabwoko.
Ati: “Imvugo z’urwango zikigaragara mu banyapolitiki bamwe zishingiye ku irondabwoko ryigeze kwemeza ko igihugu atari icy’Abanyarwanda bose, rikaba rikomeje no gukoreshwa muri politiki yabo.”
Minisitiri Bizimana yashimangiye ko kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda bisaba gusobanukirwa neza amateka, by’umwihariko ibyayangije, kugira ngo bitazongera kubaho.
Ati: “Ntitwakubaka ubumwe tutabanje kumenya icyabushenye n’ababigizemo uruhare, kuko ari byo bifasha kuburinda no kurinda igihugu gusubira mu ngengabitekerezo y’irondakarere nk’iyaranze ubutegetsi bwateguye Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yakomeje asaba abanyapolitiki b’iki gihe gushyira imbere inyungu z’igihugu, bagaharanira ishema ryacyo no gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda binyuze mu kwemera kudashidikanyaho, ukuri kw’amateka u Rwanda rwanyuzemo.
Mu gushimangira ko u Rwanda rutazigera rwemera gusubira inyuma, Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO), Dr. Frank Habineza, yavuze ko hari umurongo ntarengwa udakwiye kurengwa.
Ati: “Ntituzemera uwo ari we wese washaka kongera kudusubiza inyuma yitwaje icyo ari cyo cyose.”
Yanashimangiye ko AbanyaPolitiki bishwe mu gihe cya Jenoside, bazize ubutwari bwo kwanga akarengane n'ivangura.
Yagize ati : "Abo twibuka uyu munsi bishwe bazira ubutwari bwabo ku ngoma y'igitugu no kwanga akarengane, ibyo bakoze baharanira ko igihugu giha agaciro Abanyarwanda bose ntavangura."
Habineza Yagaragaje ko imitwe ya Politiki uko ari 11 ikorera mu Rwanda, kuri ubu ihuriza hamwe hagamijwe iterambere ry’Abanyarwanda, ashimangira ko kutavuga rumwe n’ubutegetsi atari ukurwana kandi ko atari ukwangiza ibyo abantu bamaze kugeraho nyuma y'imyaka 32, ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ku ruhande rwe, Perezida wa Sena, Dr Kalinda François-Xavier, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’uruhererekane rw’amateka mabi na politiki bishingiye ku ivanguramoko, nawe asaba Abanyapolitiki kwirinda icyasubiza igihugu mu bihe by'icuraburindi.
Dr Kalinda François-Xavier yasobanuye ko politiki mbi y’ivanguramoko ari yo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba abanyapolitiki kuyirinda.
Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi ni umusaruro w’uruhererekane rw’amateka y’ubuyobozi bubi, uhereye ku bukoloni bwahungabanyije ubumwe bw’Abanmyarwanda bubaremamo amacakubiri ashingiye ku moko, hamwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri bwashingiye imiyoborere y’igihugu kuri ayo macakubiri no gufata ko guheza no kuvangura Abatutsi bigirwa Politiki y’imiyoborere.”
Tariki ya 13 Mata ni umunsi u Rwanda rusorezaho icyumweru cy'Icyunamo no kwibuka Abanya Politiki bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bazizwa uko bavutse.

Kinyarwanda
English
Swahili









