issa
“Nta cyizere mfite cyo kuzasubiza ibintu mu buryo." Maxime Prévot avuga ku ruzinduko afite i Kigali

Sep 17, 2025 - 11:53
 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yatangaje ko nta cyizere afite ko urugendo ateganya kugirira mu Rwanda ruzasiga rukuyeho igihu cy’umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi. Ibi yabitangaje mu gihe biteganyijwe ko azitabira Inama Mpuzamahanga y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bikoresha Igifaransa, iteganyijwe kubera i Kigali mu Ugushyingo 2025.

Iyi nama izaba ibaye hashize amezi atandatu u Rwanda rufashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika umubano wa dipolomasi n’u Bubiligi, rwanirukanye abadipolomate babwo, rushinja iki gihugu gushyigikira ibikorwa bibangamira umutekano warwo binyuze mu guha icyuho no gushyigikira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu buryo butari ubw’amahoro.

Mu Werurwe 2025, u Rwanda rwatangaje ku mugaragaro ko ruhagaritse umubano wa dipolomasi n’u Bubiligi, rushinja iki gihugu "gukomeza kugoreka isura y’u Rwanda" no "kugaragaza ubufatanyacyaha mu bikorwa bihungabanya umutekano n’ubusugire" bw’u Rwanda, by’umwihariko ibivugwa mu burasirazuba bwa Congo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda icyo gihe, hagarutswe ku "uruhare u Bubiligi bwakomeje kugira mu mateka mabi yaranze u Rwanda", ndetse no ku buryo "bukomeje gukwirakwiza ibinyoma bigamije guhungabanya u Rwanda no gutuma hafatwa ibyemezo birugiraho ingaruka mu ruhando mpuzamahanga."

 “Nta cyizere mfite cyo kuzasubiza ibintu mu buryo” – Maxime Prévot

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique, Minisitiri Maxime Prévot yatangaje ko atiteze ko urugendo rwe mu Rwanda ruzaba urubuga rwo gusana umubano wangiritse.

Ati “Birasa n’aho byaba ari kare cyane kuba navuga kuzahura umubano. Ndagira ngo mvuge ko u Bubiligi butashakaga ko umubano wabwo n’u Rwanda usenyuka hutihuti gutya. Ni gahunda y’uruhande rumwe yafashwe na Kigali, nyuma y’icyemezo cyafashwe n’u Burayi cyashyigikiwe n’u Bubiligi mu magambo.”

Yakomeje avuga ko nubwo yigeze guhura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, i Doha muri Qatar, atigeze abona ibimenyetso bifatika by’uko Kigali yiteguye kuganira ngo habeho gusubukura umubano.

Ati “Ntabwo numva ko kuri iki cyiciro u Rwanda rwagaragaje ubushake bwo kubaka umubano w’ububanyi n’amahanga mu gihe gito gutya watuyobora ku gushyiraho ba Ambasaderi.”

Ariko yunzemo ko n’ubwo umubano utifashe neza, adafite umugambi wo kwanga u Rwanda cyangwa kururwanya.

Ati “Ndashaka kuvuga ko ntigeze mbyuka mu gitondo ngo numve narwanya u Rwanda. Nubaha cyane amateka ababaje y’iki gihugu ndetse n’uburyo cyayigobotoye kikiteza imbere.”

U Bubiligi bwirengagije amateka mabi bufitanye n’u Rwanda?

Abasesenguzi bamwe bibaza niba u Bubiligi bukomeje kwirengagiza uruhare rwabwo mu mateka mabi yaranze u Rwanda, cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’uruhare mu gucamo ibice abaturage b’u Rwanda mu gihe cy’ubukoloni. Ibyo byose bikomeje kongera gukoma mu nkokora umubano hagati y’ibihugu byombi.

Hari kandi impungenge z’uko ibikorwa by’u Bubiligi nk’ibyo byo gushyigikira abantu nka Prof. Filip Reyntjens, uzwiho kwibasira ubutegetsi bw’u Rwanda no kugoreka amateka yarwo, bishobora kumvikana nk’agasuzuguro gakomeye kuri Kigali. Ibi bikaba byararushijeho gukaza umwuka mubi hagati y’impande zombi.

Nubwo amagambo ya Minisitiri Prévot agaragaza ko hakiri icyuho kinini hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, hari icyizere ko inama izabera i Kigali izaba umwanya wo kugaragaza ubushake bw’impande zombi bwo gutangiza ibiganiro bishya.

Umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi ukomeje kurangwa n’ibibazo by’imyumvire itandukanye ku kibazo cya Congo no ku mateka y’akarere. Ibyemezo bifatwa n’impande zombi bishingiye ku ndangagaciro z’ubusugire bw’igihugu, amateka, n’inyungu mpuzamahanga, bigatuma kugera ku bwumvikane bikomeza kuba urugendo rurerure.

Sep 17, 2025 - 12:22