issa
DR Congo yamaganye yivuye inyuma Umudipolomate wayo wafashwe atwaye ibiyobyabwenge

Jul 31, 2025 - 20:16
 0

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yatangaje ko yamaganye bikomeye imyitwarire y’Umudipolomate wayo, Jean de Dieu Mutebwa Mulumba, wafatiwe muri Bulgaria atwaye ibiro 205 by’ikiyobyabwenge cya Cocaine.

Uyu mudipolomate ukorera muri Ambasade ya Congo mu Bubiligi, yatawe muri yombi ku wa 18 Nyakanga 2025, ari mu modoka iriho ibirango by'abadipolomate, ubwo yari ahitwa Kapitan Andreevo ku mupaka uhuza Bulgaria na Turkey. Yari kumwe n’abandi bantu babiri, umugore w’imyaka 54 n’umugabo w’imyaka 40.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Congo kuri uyu wa Kane, tariki ya 31 Nyakanga 2025, ryemeje ko iri fatwa ryababaje cyane Leta ya Congo, ariko rinagaragaza ko ibikorwa by’uyu mudipolomate binyuranyije n’amahame ya dipolomasi n’indangagaciro igihugu kigenderaho.

Minisiteri yavuze ko Mutebwa Mulumba yafashwe atahawe uburenganzira n’Ambasade bwo gukoresha imodoka iriho ibirango by'abadipolomate. Bityo, yahise ahamagazwa ndetse ahita ahagarikwa burundu mu nshingano ze.

Iri tangazo rinagaragaza ko uyu mugabo yambuwe ubudahangarwa nk'umudipolomate kubera imyitwarire ye ikabije kwica amategeko, kandi Guverinoma ya DRC yiyemeje gukorana n’ubutabera bwa Bulgaria kugira ngo hafatwe ibyemezo bikwiye.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

DR Congo yamaganye yivuye inyuma Umudipolomate wayo wafashwe atwaye ibiyobyabwenge

Jul 31, 2025 - 20:16
Jul 31, 2025 - 20:51