
U Rwanda rwashimye ibyavuye mu biganiro bya AFC/M23 na Leta ya Kinshasa
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungireye, yagaragaje ko yishimiye ibyemezo biri kuva mu biganiro bya AFC/M23 na Leta ya Kinshasa avuga ko ari intambwe ishimishije iganisha ku gushaka mahoro arambye.
Ibi yabigarutseho nyuma y'uko mu ijoro ryakeye, AFC/M23 yashyize hanze itangazo ry'ibyemezo byavuye mu biganiro bagiranye na Repubulika Iharanira Demokarasi, bari gufashwamo na Qatar.
Bimwe mu bikubiye muri iri tangazo nuko ibiganiro bari kugirana biri kuba mu mucyo, ndetse bigaragaza ko impande zombi ziri gushakira umuti ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi binyuze mu nzira z'ibiganiro by'amahoro.
Muri ibi byemezo kandi harimo ko impande zombi zemeranyishe ku guhagarika imirwano, kugira n'ibindi biganiro bikomeze hashakwa igisubizo kirambye ku mpamvu y'amakimbirane ahari.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, nyuma y'iri tangazo yagaragaje ko yishimiye ibyemezo byarivuyemo.
Yagize ati "Iri tangazo rihuriweho hagati ya Guverinoma ya DRC na AFC/M23 ku bw’ubuhuza bwa Qatar, bigaragaza intambwe y’ingenzi ndetse ihamye iganisha ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe ibyemeranyijweho byashyiranwa mu bikorwa ubushake bwose."
Ibiganiro biri hagati ya AFC/M23 na Leta ya Kinshasa, biri kuyoborwa na Guverinoma ya Qatar ntibikunze gutangwaho amakuru menshi, gusa byaje bikurikira ibyahuje Perezida Paul Kagame na mugenzi Felix Tshisekedi bahuriyemo ku itariki ya 18 Werurwe 2025 i Doha muri Qatar.