issa
Perezida Kagame yaganiriye n’umuyobozi mushya wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere

Jul 31, 2025 - 22:39
 0

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye umuyobozi mushya watorewe kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), Dr. Sidi Ould Tah, baganira ku bufatanye buri hagati ya Leta y’u Rwanda n’iyo banki.

Amakuru yatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu ku rubuga rwa X, avuga ko Perezida Kagame yahuye na Dr.Tah ku mugoroba wo kuri uyu 31 Nyakanga 2025.

Dr. Tah aherutse gutorerwa kuyobora AfDB ku wa 29 Gicurasi 2025, asimbuye Dr. Akinwumi Adesina wari umaze imyaka icumi ayoboye iyi banki.

Biteganyijwe ko Dr.Tah azatangira inshingano kumugaragaro ku wa 1 Nzeri 2025.

Ibiganiro bye na Perezida Kagame byagarutse ku bikorwa u Rwanda rukomeje gukorana n’iyi banki, ndetse n’uburyo bwo gukomeza guteza imbere iyi mikoranire mu bihe biri imbere.

Mu myaka yashize, AfDB yabaye umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda, aho yateye inkunga imishinga myinshi y’iterambere, irimo ubuhahirane n’ubwikorezi, amazi n’isuku, ingufu.

AfDB yateje imbere ubuhinzi n’iterambere ry’ibikorwa remezo mu cyaro n’imishinga yo kuzamura ubushobozi bw’urubyiruko n’abagore no gukomeza guteza imbere urwego rw’abikorera.