issa
Uganda: Komisiyo y’amatora yashyizeho amabwiriza akakaye ku matora ya Perezida wa Repubulika

Sep 22, 2025 - 15:09
 0

Abifuza kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika ya Uganda barimo kurangiza imyiteguro ya nyuma mbere y'uko igikorwa cyo gutanga kandidatire ku mugaragaro gitangira, giteganyijwe ku wa Kabiri no ku wa Gatatu w’iki cyumweru. Iki gikorwa kiratangira ku mugaragaro igihembwe cy’amatora rusange ya 2026.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (EC) yemeje ko igikorwa cyo kwakira kandidatire kizabera ku cyicaro cya Komisiyo giherereye i Lubowa, mu Karere ka Wakiso, tariki ya 23 na 24 Nzeri 2025.

Abifuza guhatanira uyu mwanya bagomba kuba bujuje ibisabwa birimo: inyandiko zuzuye za kandidatire, icyemezo cy’uko biyandikishije nk’abatora, imikono y’ababashyigikiye mu turere, impamyabumenyi zemewe n’amategeko, ndetse n’amafaranga miliyoni 20 z’amashilingi ya Uganda nk’amafaranga yo kwiyandikisha.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Justice Simon Byabakama, yasabye abakandida kwirinda gutegura ingendo cyangwa imyiyereko (processions), avuga ko umuntu umwe cyangwa babiri gusa bashobora kujyana n’umukandida ku cyicaro cy’amatora.

Ati "Ibi bigamije umutekano, ituze no gutuma igikorwa kigenda neza," Byabakama yongeraho ko Polisi yashyizeho uburyo bwo gucunga umutekano wo mu muhanda, harimo no guhagarika bimwe mu byerekezo bitandukanye mu nkengero za Lubowa guhera saa kumi n’imwe za mu gitondo (5:00 a.m.) kuri izo tariki zombi.

Ishyaka riri ku butegetsi rya National Resistance Movement (NRM) ryamaze kwemeza ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni, umaze imyaka myinshi ayoboye igihugu n’iri shyaka, azatanga kandidatire ye ku wa Kabiri, tariki ya 23 Nzeri 2025, saa yine za mu gitondo (10:00 a.m.).

Umunyamabanga Mukuru w’iryo shyaka, Richard Todwong, yandikiye inzego z’ishyaka asaba abakandida bahagarariye ishyaka n’abayobozi bo mu turere kwitabira igikorwa cyo kwakira kandidatire ya Museveni, hanyuma bakazasangira nawe ikirori kizabera Kololo Ceremonial Grounds, aho azatangarizwa ku mugaragaro nk’umukandida wa NRM ku mwanya wa Perezida.

Mu gihe NRM yiteguye, abatavuga rumwe n’ubutegetsi nabo barimo gushyira hamwe no kurangiza imyiteguro ya nyuma kugira ngo nabo bazabashe gutanga abakandida babo mu gihe giteganyijwe.