
Goma: Imyigaragambyo yamagana Perezida Tshisekedi yakamejeje
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, i Goma haramukiye imyigaragambyo y’abaturage bo muri uyu mujyi n’abo muri Sosiyete Sivile bamagana Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi, bamusaba kwegura. Aba baturage kandi basabaga ko n’Ingabo z’amahanga zirimo iz’u Burundi, SADC n’izindi, ziva ku butaka bw’Igihugu cyabo kuko aho kubarinda zikomeje kubabuza umutekano.
Abigaragambyaga bafite ibyapa byanditseho ko barambiwe Tshisekedi ndetse n’ibiriho ko basaba Ingabo zirimo iz’u Burundi ndetse n’iza SADC gusubira mu bihugu byabo.
Abigaragambya bari bateraniye ku biro bya Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru biherereye mu gace ka Himbi.
Ni nyuma y’ifatwa rya Goma, aho ingabo za Leta ya Republika iharanira demokarasi ya Congo FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bananiwe kurinda uyu mujyi, ugafatwa n’ingabo z’umutwe wa M23.
Perezida w’ihuriro AFC ry’imitwe ya politiki n’umutwe witwaje intwaro wa M23, Corneille Nangaa yijeje umutekano abanye Congo cyane cyane abaturage b’i Goma bavuga ururimi rw’ikinyarwanda ko nta mwanzi ugihari kuko hari amahoro ndetse abashishikariza gutaha iwabo aho bari mu bice byose by’isi.