Uganda yongeye kohereza abandi basirikare muri Sudan y'Epfo

Mar 20, 2025 - 17:13
 0

Uganda yohereje izindi ngabo muri Sudani y'Amajyepfo mu rwego rwa Operation yiswe "Mlinzi wa Kimya,” igamije  gufasha ingabo za Leta guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.Iyi mitwe yitwaje intwaro yubuye imirwano mu bice bya Nile ya ruguru no muri Juba.

Umuvugizi w’agateganyo w’Ingabo za Uganda, Col. Chris Magezi yemeje ko hari abasirikare ba UPDF bongeye koherezwa muri Sudan mu rwego rwo kuyishyigikira no ku bwo  kwiyemeza guharanira umutekano w’akarere no gushyigikira ingabo za leta ya Sudani yepfo.

Col. Magezi yagize ati: " Nibyo koko twohereje ingabo muri Sudan, Umuyobozi w'Ingabo zirwanira ku butaka (UPF), Lt. Gen. Kayanja Muhanga niwe watanze amabwiriza ku ngabo zoherejwe azisaba gukora kinyamwuga no kugaragaza ubushishozi.”

Izi ngabo zoherejwe muri Sudan, nyuma y’uko ku ya 11 Werurwe 2025, Uganda nabwo yohereje abasiriakre bo mu mutwe udasanzwe ’Special Force’. By’umwihariko aba bakaba barahawe inshingano zo kurinda umujyi wa Juba.

Ibi kandi byanashimangiwe na n’umugaba mukuru w’Igisirikare cya UPDF, Jenerali  Muhoozi Kainerugaba mu butumwa yacishije ku rubuga rwa X, avuga ko igikorwa  cyo kohereza ingabo cyagenze neza kandi ko uzarwanya Perezida Kiir wese, azaba atangije intambara kuri Uganda.

Gusa kuruhande rwa Guverinoma ya Sudan, rwahahakanye ibyo General Kainerugaba yavuze, ivuga  ko nta ngabo za UPDF zoherejwe muri iki gihugu.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.