Putin yatanze agahenge k'iminsi 3 mu ntambara na Ukraine
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje agahenge k’iminsi itatu mu ntambara yo muri Ukraine mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 ishize Abasoviyete batsinze Intambara ya Kabiri y’Isi.
Ibiro bya Perezida w’u Burusiya byatangaje ko agahenge kazatangira ku itariki ya 8 Gicurasi kakageza ku itariki ya 10 Gicurasi 2025.
Ibikorwa byose bya gisirikare bizahagarikwa muri iyo minsi, gusa u Burusiya bwasabye Ukraine kubaha ako gahenge, bwongera kuyihanangiriza ko bagize icyo bakora muri iyi minsi basubizwa mu buryo bukomeye.
Umunsi wo kwizihiza instinzi y'Abasoviyete (Victory Day), mu Burusiya ufatwa nk'umunsi mukuru wihariye, aho baba bishimira instinzi Abasoviyete bagize ubwo batsindaga Abanazi bo mu Budage mu ntambara ya kabiri y'Isi.
Iyi ntambara yatangiye muri Nzeri 1939 irangira muri Nzeri 1945, yaje gusiga Abasoviyete na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ari bo bafite imbaraga mu gihe ibihugu nk'Ubudage, u Buyapani ndetse n'ibindi byo mu Burengerazuba bw'Isi biguye hasi.


Kinyarwanda
English
Swahili









