DRC: Abanyapolitiki bakomeye mu ishyaka 'PPRD' rya Joseph Kabila babujijwe kuva mu gihugu   

Mar 10, 2025 - 12:30
 0

Aubin Minaku usanzwe ari Visi Perezida w’Ishyaka PPRD (Parti Politique pour la Reconstruction et la Démocratie) rya Joseeeeph Kabila, na bagenzi be barimo Emmanuel Ramazani Shadary usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho, na Ferdinand Kambere usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho Wungirije, batumijweho n’inzego za Gisirikare I Kinshasa banabuzwa kurenga imbibe z’igihugu.

Nyuma yo gushinja abayobozi bavuzwe haruguguru ko badashyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, Ubutabera bwa Gisirikare kuri uyu wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025, bwabatumijeho kugirango bagire ibyo basobanura. Aba bakaba babujijwe kuva mu Gihugu uhereye igihe hasohorewe itangazo rya Minisiteri y’Ubutabera ryasohokeye.

Guhamagazwa kw’aba bayobozi bihuzwa no kuba Joseph Kabila wabaye Perezida wa Congo,ashinjwa na Kinshasa ko  amaze igihe anenga ubutegetsi buriho muri iki Gihugu, avuga ko Intambara Ibera mu Burasirazuba bwa Congo iterwa n’uko Ubutegetsi bwanze kuganira n’um utwe wa AFC/M23.

Impuzamashyaka FCC (Front commun pour le Congo) ,ryamaganye iki gikorwa cy’Ubutabera bwa Gisirikare, rivuga ko ari ikindi gikorwa cy’ubutegetsi bw’igitugu bwa Kinshasa kigamije gutera ubwoba no gucecekesha abanyamuryango ba PPRD, bahisemo kutagendera mu kwaha k’ubutegetsi buriho, ahubwo bukarwanya igitugu.”

Umuyobozi w’Agateganyo wa FCC, Raymond Tshibanda yatangaje ko “uku guhamagazwa kwa bamwe mu banyamuryango ba PPRD, kuri mu mugambi umaze igihe w’ibirego by’ibihimbano no gushinja ibinyoma ko iri shyaka riri inyuma yo guhungabanya umutekano w’Igihugu, byegetswe ku muyobozi mukuru, nyakubahwa Joseph Kabila Kabange, akaba na Perezida w’icyubahiro.”

Raymond Tshibanda yakomeje avuga ko uyu mugambi watangijwe na Perezida wa Repubulika, Felix Tshisekedi ubwe, udashobora kwihanganirwa.

Mar 10, 2025 - 12:31

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.