
Rutshuru: Humvikanye urusaku rw’amasasu bicyekwa ko ari M23 yarasanye na FDLR
Mu masaha y’ahagana saa 11h00 zo kuri uyu wa Gatatu, muri Paliki ya Virunga hafi ya Sun City muri teritwari ya Rutshuru muri Kivu ya Ruguru muri DRC, humvikanye urusaku rw’amasasu bicyekwa ko ari M23 yakozanyijeho na FDLR.
Amakuru atangazwa na Kivu Morning post, avuga ko hari umuturage utuye mu gace ka Sun City, wavuze ko habaye urusaku rw’amasasu yatumye bagira impungenge cyane cyane abatuye mu gace ka Bwiza, Bishusha center n'ahandi hegereye ibyo bice.
Yavuze ko bakimara kumva urwo rusaku, bacyetse ko abarwanyi ba M23 barasanye na FDLR kuko muri ibyo bice ngo hari indiri y'uyu mutwe, kuko ngo bahakorera imirimo itandukanye irimo no gutwika amakara.
Iyi teritwari ya Rutshuru isanzwe ibarizwa mu maboko ya M23, aho kuva yahigarurira abaturage batangiye gutekana kuko ngo batagihohoterwa na wazalendo.