issa
Habineza yatorewe kuba Umuvugizi w’ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki

Mar 19, 2026 - 17:09
 0

Dr Habineza Frank uyobora Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), yatorewe kuba Umuvugizi w’ihuriro ry’Igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki (NFPO).

Aya matora yabereye mu nama rusange ya NFPO yateranye kuri uyu wa Kane tariki 19 Werurwe 2026, aho abagize iri huriro bemeje Dr Habineza nk’ugiye kurihagararira mu bikorwa bitandukanye bijyanye no guteza imbere imikoranire y’imitwe ya politiki mu gihugu.

Ku mwanya w’Umuvugizi wungirije hatowe Ingabire Neema Eugenie, wo mu Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demukarasi (UDPR), na we uzafasha mu gutanga ibitekerezo no guhuza ibikorwa by’iri huriro.

Dr Habineza Frank asimbuye kuri uyu mwanya Depite Muzana Alice wo mu Ishyaka PSD, wari wagiyeho muri Nzeri 2025.

Ihuriro rya NFPO rifite uruhare rukomeye mu guteza imbere ibiganiro n’ubufatanye hagati y’imitwe ya politiki mu Rwanda, hagamijwe gushimangira demukarasi no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.