issa
KNC yasabiye umusifuzi kwirukanwa burundu mu mupira w’u Rwanda

May 4, 2026 - 11:01
 0

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, yatangaje ko asaba ubuyobozi bwa FERWAFA kwirukana burundu umusifuzi wakubise umukinnyi wa Mukura Victory Sports mu mukino yatsinzwemo na Rutsiro FC ibitego 2-1.

Ibi KNC yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 4 Gicurasi 2026. Perezida wa Gasogi United ibi yabihereye ku makosa atandukanye yagaragaye mu mikino y’umunsi wa 29 wa Shampiyona ariko cyane ku mukino wahuje ikipe ya Mukura Victory Sports na Rutsiro FC. 

Icyateje impagarara cyane mu mupira w’u Rwanda, ni umusifuzi wari uwo ku ruhande witwa Nsengiyumva Jean Paul wakubise umugeri ku bugabo bw’umukinnyi wa Mukura Victory Sports witwa Mbonyamahoro Serieux wanagize ikibazo akajyanwa kwa muganga.

KNC nyuma yo kubabazwa cyane nibyo uyu musifuzi yakoze, yatangaje ko bikwiye ko ahita yirukanwa burundu mu gusifura imikino y’umupira w’amaguru hano mu Rwanda kuko ibyo yakoze ari ibintu bigayitse kandi cyane.

Yagize ati “ Bwana Louis, uyu munsi wa 29 ugiye nabi pe! Wabayemo ibintu byinshi bibi. Icyo nshaka kuvuga nko mu mukino wabereye i Butare, biriya byo byari bikabije. Umukinnyi yemerewe kubaza, kandi yaje yashyize amaboko inyuma. Biriya ni nko kurasa umuntu wamanitse amaboko, umusifuzi akubita umukinnyi mu bugabo? Uyu musifuzi akwiye gusezererwa burundu.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko gutanga Penalite ubwabyo byari igikorwa kigayitse ahubwo umukinnyi wa Rustiro FC yagombaga guhabwa ikarita y’umutuku kuko yaje ahubwo ari we ushaka gukinira nabi umukinnyi wa Mukura VS.

Yagize ati “ Igikorwa cyari cyakozwe cyo cyari kigayitse cyo gutanga Penalite, ahubwo uriya mukinnyi wa Rutsiro yari guhabwa umutuku kuko yarasimbutse yinaga mu muntu aramuhusha ntiyagera ku mukinnyi wa Mukura VS.”

Ku ruhande rwa Mukura Victory Sports, ubuyobozi bwahise butanga ikirego muri FERWAFA burega uyu musifuzi ko yabakubitiye umukinnyi ndetse n’imisifurire imwe itaragenze neza kugeza itakaje umukino.

Nubwo ari iki cyagarutswe cyane muri iyi wikendi ariko hari n’indi mikino yagiye ivugwaho imisifurire itari myiza ariko ntibyagera ku rwego nk’urw’uyu mukino. Ku mukino wahuje Gasogi United na Marine FC, byavuzwe ko umusifuzi yagize uruhare mu gutsindwa igitego cya kabiri kuri Gasogi United ziza kunganya ibitego 2-2.

Undi mukino wagarutsweho cyane ni umukino wahuje ikipe ya APR FC na Rayon Sports, aho wabonaga penalite yahawe APR FC Byiringiro Gilbert yakorewe ikosa ari inyuma y’urubuga. Ariko kandi ku mukino AS Muhanga yatsinzemo Bugesera FC naho havuzwemo ikibazo cy’imisifurire itaragenze neza.

Muri rusange KNC kimwe n’abanyamupira benshi ntabwo bashimishijwe ni uko imisifurire yagenze muri uyu mukino bijyanye n’amakosa abasifuzi bagiye bakora aho bidakwiye.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373