issa
Iran yaburiye ingabo za Amerika kutegera Hormuz

May 4, 2026 - 11:18
 0

Igisirikare cya Iran cyaburiye ingabo za Leta Zunze Ubumwe z'Amerika kutinjira mu Muhora wa Hormuz kuko nizigerageza  no kuhegera zizaterwa. Ni nyuma y’uko Perezida Trump atangaje ko Amerika igiye gutangira gufasha  kurekura amato yagwiriwe n’ibibazo mu Kigobe cya Persique bitewe n’intambara iri hagati y'Amerika na Israel  bigaba ibitero kuri Iran.

‎Gusa Perezida Trump ntiyasobanuye mu buryo bwimbitse kuri uwo mugambi, ariko yagaragaje ko ugamije gufasha amato n’abakozi bayo bamaze igihe bafungiwe muri uwo muyoboro w'ingenzi  cyane aho bamaze amezi arenga abiri bafite ikibazo cyibura ry'ibiribwa n’ibindi bikenerwa kuva imirwano yatangira.

‎Abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social ku Cyumweru, Trump yagize ati: “Twabwiye ibi bihugu ko tuzayobora amato yabyo tukayanyuza neza muri izi nzira zifunze, kugira ngo bashobore gukomeza ibikorwa byabo mu bwisanzure kandi neza.”

‎Hagati aho, ubuyobozi bukuru buhuriweho bw’ingabo za Iran bwahise busubiza buburira ingabo za Amerika kutegera uwo muyoboro, buvuga ko buzasubiza “mu buryo bukomeye” ku kibazo icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya. Bwanasabye amato y’ubucuruzi n’atwara peteroli kudakora ingendo mu gihe nta bufatanye buhari n’ingabo za Iran.

‎Mu itangazo bwashyize ahagaragara, Ali Abdollahi uyobora ubwo buyobozi yagize ati: “Umutekano w’Umuyoboro wa Hormuz uri mu maboko yacu, kandi kunyura mu mutekano kw’amato bigomba gukorwa habanje guhuza n’ingabo.”

‎Yakomeje agira ati: “Turaburira ko ingabo z’amahanga zose, cyane cyane iza Amerika zizwiho ibikorwa by’ubushotoranyi, zizaterwa nizigerageza kwegera no kwinjira muri uyu muyoboro.”

‎Ku ruhande rwa Amerika, Ubuyobozi bw’ingabo zayo mu karere (CENTCOM) bwatangaje ko buzatanga ubufasha bukomeye, bukoresheje abasirikare 15,000, indege zirenga 100 zo ku butaka no mu mazi, hamwe n’amato y’intambara na za drones.

‎Admiral Brad Cooper, uyobora CENTCOM, yavuze ko ubwo bufasha ari ingenzi mu kurinda umutekano w’Akarere n’ubukungu bw’isi, mu gihe Amerika ikomeje igikorwa cyo kugenzura inzira z’amazi.

‎Ishami mpuzamahanga rishinzwe iby’inyanja (IMO) rivuga ko amato amagana n’abakozi bayo basaga 20,000 batabashije kunyura muri uwo muyoboro kubera iyi ntambara.

‎Nyuma gato y’amagambo ya Trump, Ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe ibikorwa by’ubucuruzi bwo mu nyanja (UKMTO) cyatangaje ko ubwato butwara ibikomoka kuri peteroli bwavuze ko bwatewe n’ibisasu bitazwi muri uwo muyoboro.

Manishimwe Janvier Political Journalist II Communication Specialist ll Tel:+250785584281

Iran yaburiye ingabo za Amerika kutegera Hormuz

May 4, 2026 - 11:18
May 4, 2026 - 11:40