issa
AFC/M23 irashinja ihuriro rishyigikiye Kinshasa kugaba ibitero simusiga ku baturage

Mar 31, 2026 - 12:32
 0

Kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 31 Werurwe 2026, ihuriro ry’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa ririmo FARDC, FDLR, imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo, abacanshuro ndetse n’ingabo z’u Burundi, ryagabye ibitero bikomeye ku mirongo yose y’imbere y’urugamba.

Nk’uko bitangazwa n’Ihuriro rya AFC/M23, ibyo bitero byibasiye cyane uturere dutuwe n’abaturage benshi, hifashishijwe imbunda zirasa kure ndetse n’indege zitagira abapilote (drones), bikaba byateje impungenge zikomeye ku mutekano w’abasivili.

Mu gace ka Minembwe, biravugwa ko imidugudu ya Rugezi, Kalingi, Gakenke na Bidegu yibasiwe bikomeye.

Ahandi hagabwe ibitero ni mu karere ka Kalehe, aho ingabo zishyigikiye leta zagabye ibitero ku mudugudu wa Lubimbishi no mu nkengero zawo. Itangazo rya AFC/M23 rivuga ko ibi bikorwa biri mu rwego rw’ingamba zigaragaza gukomeza intambara.

Mu karere ka Lubero ho, imidugudu ya Kabesebese na Mutondi nayo yibasiwe, aho amakuru avuga ko imirwano igikomeje.

Mu guhangana n’ibi bitero, AFC/M23 yamaganye bikomeye icyo yise icyemezo kidahwitse cy’ubutegetsi bwa Kinshasa cyo kureka inzira y’amahoro, bugahitamo inzira y’intambara. Uyu mutwe uvuga ko ibi bigaragaza kwirengagiza ubushake bwo gukemura amakimbirane binyuze mu nzira z’amahoro.

AFC/M23 yongeye gushimangira ko yiyemeje gukomeza kurengera no kurinda abaturage ndetse n’umutungo wabo, nubwo ibikorwa by’intambara bikomeje gufata indi ntera.