Senateri wa Amerika yamaganye igitero FARDC yagabye kuri M23 mu gihe yavaga muri Uvira
Ku wa 17 Ukuboza 2025 nibwo Ihuriro AFC/M23 ryatangiye kwivana ku bushake mu mujyi wa Uvira, uherereye mu ntara ya Kivu y’Epfo, mu rwego rwo kubahiriza icyifuzo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika no gutanga umusanzu mu gushakira amahoro arambye uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni igikorwa cyarangiye mu ijoro ryo ku wa 18 Ukuboza 2025 nk’uko Umuyobozi wa AFC/M23 Corneille Nangaa yari yabitangaje.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa AFC/M23, icyo cyemezo cyari kigamije kugabanya imirwano, kwirinda ko abaturage bakomeza kugirwaho ingaruka z’intambara no guha amahirwe inzira ya dipolomasi n’ibiganiro bya politiki byari biri gushishikarizwa n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, barimo Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
AFC/M23 ivuga ko ingabo zayo zatangiye kuva muri uwo mujyi mu mahoro, ariko mu gihe zari mu nzira yo gusubira inyuma, ingabo za Leta ya RDC (FARDC) zatangiye kubarasa, igikorwa cyafashwe nk’icyica ku bushake inzira y’amahoro yari irimo kubakwa.
Ibi byabaye intandaro yo kwamaganwa ku rwego mpuzamahanga. Senateri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lindsey Graham, yatangaje ko yishimiye kuba M23 yarumviye icyifuzo cyo kuva muri Uvira, ariko agaragaza ko atewe impungenge zikomeye no kuba izo ngabo zagabweho ibitero mu gihe zari ziri gusubira inyuma.
Mu butumwa bwe, Lindsey Graham yagize ati “Nishimiye kumva ko ingabo za M23 ziri kuva muri Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ariko mbababajwe cyane no kumva ko izo ngabo zisubira inyuma zirimo kugabwaho ibitero.”
Uyu mu senateri yashimangiye ko ari ngombwa ko USA ikomeza uruhare rwayo rwo kuyobora inzira y’amahoro, igasaba ko impande zishyamiranye zisubizwa ku meza y’ibiganiro aho gukomeza inzira y’amasasu. Yongeyeho ko ibi bijyanye n’icyerekezo cya Perezida wa Amerika Donald Trump, gishingiye ku gushakira amahoro n’iterambere ry’ubukungu akarere k’Ibiyaga Bigari.
Ku ruhande rwa AFC/M23, ibi byemejwe kandi bikanamaganywa n’ubuyobozi bwayo. Bertrand Bisimwa, Umuyobozi Wungirije wa AFC/M23 akaba n’Umuyobozi wa M23, yatangaje ko koko ingabo zabo zarashwe na FARDC mu gihe zari ziri kuva muri Uvira, ibintu yavuze ko bigaragaza ko Leta ya Kinshasa idafite ubushake bwo kubahiriza amahoro.
Mu gihe AFC/M23 ivuga ko ikomeje gushyigikira inzira y’ibiganiro bya politiki, benshi bakomeje kwibaza niba amahoro arambye ashoboka mu gihe ingabo za Leta zikomeza kugaba ibitero ku ruhande rugaragaza ubushake bwo gusubira inyuma.


Kinyarwanda
English
Swahili









