issa
Ukraine: Uburusiya bwarashe bwa mbere inyubako nkuru za Leta i Kyiv

Sep 7, 2025 - 19:46
 0

Mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere, umurwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, wagezweho n’ibitero bikaze by’Uburusiya birimo drones zirenga 800 n’ibisasu bya misile 13 (harimo enye za ballistic), nk’uko Perezida Volodymyr Zelensky yabitangaje.

Ni ubwa mbere kuva intambara yatangira, inyubako z’ibanze za Leta z’i Kyiv zirimo iy’inteko ishinga amategeko, ingoro ya perezida n’iya guverinoma zigerwaho n’ibisasu.

Ibitero byahitanye ubuzima

Mu bice bitandukanye by’umujyi, ibisasu byashegeshe cyane inyubako z’abaturage. Umugore w’imyaka 32 n’umwana we w’amezi abiri bahasize ubuzima, mu gihe abandi benshi bagishakishwa mu bisigazwa by’inzu zasenyutse. Kyiv yari ifite ubwirinzi bukomeye bw’ibisasu byo mu kirere, ariko byagaragaye ko bitabashije kuburizamo ibi bitero.

Perezida Zelensky yagize ati “Ubwicanyi nk’ubu – mu gihe dipolomasi nyayo yari kuba yaratangiye kera – ni icyaha cy’ubugome no gushaka gukomeza intambara.”

Uburusiya bwibasiye n’indi mijyi

Uretse Kyiv, Uburusiya bwanagabye ibitero muri Kryvyi Rih, umujyi Zelensky yavukiyemo, busenya ibikorwa remezo byinshi. Muri rusange, ibyo bitero byafashwe nk’intambwe nshya mu gukaza urugamba mu gihe ibiganiro by’amahoro byakomeje gusabwa n’amahanga.

Putin yamaganye igitekerezo cy’amahoro

Ibitero bibaye nyuma y’uko i Paris habereye inama yiswe “ihuriro ry’abanyabushake” igamije kurebera hamwe uburyo bwo gushyigikira Ukraine mu rwego rw’umutekano. Muri iyi nama, habayeho igitekerezo cyo kohereza ingabo zo kubungabunga amahoro muri Ukraine mu gihe haba habonetse amasezerano y’agahenge. Gusa Perezida Vladimir Putin yahise yamagana icyo gitekerezo, avuga ko ari “ugutera ibibazo bishya”.

Nyuma y’ibitero, Zelensky yasabye ibihugu by’inshuti gushyira mu bikorwa amasezerano yose bumvikanyeho i Paris. Ku ruhande rwe, Olena Zelenska, umugore wa perezida, yamaganye ibitero yise “iby’agahomamunwa”, avuga ko “byatwaye ubuzima bw’inzirakarengane” asaba abaturage gukomeza kunga ubumwe no gufashanya.

Uburusiya na bwo buvuga ko bwari bwatewe

Minsiteri y’ingabo y’Uburusiya yatangaje ko mu ijoro ryakeye, na yo yatewe n’’drones’ 69 za Ukraine, ariko ngo zose zaburijwe n’ingabo mbere yo kugera ku ntego.

BBC ivuga ko abaturage bafashe ibi bitero ari ikimenyetso cy’uko Putin atiteguye na gato guhagarika intambara:

Amakuru y’iki gitero ateye ubwoba agaragaza ko intambara ya Ukraine n’Uburusiya ikomeje gufata indi ntera, aho noneho ibisasu bigera no nyubazo z'ubutegetsi bwa Ukraine i Kyiv, bikongera umwijima ku byiringiro by’amahoro.