issa
Babategetse kuzimya Telefone! Ibidasanzwe byabaye mu nteko rusange ya Rayon Sports

Sep 8, 2025 - 10:28
 0

Ku cyumweru tariki 7 Nzeri 2025, Ubuyobozi bwa Rayon Sports, abayobozi ba za Fn-Club, bakoze Inama y’inteko Rusange isanzwe, ariko yabayemo udushya twinshi.

Ku isaha ya saa tatu za mu gitondo nibwo byari biteganyijwe ko iyi Nteko Rusange itangira, ariko siko byagenze kuko yaje gutangira saa Ine zirengaho iminota micye kuko hari abanyamuryango batinze kuhagera ndetse no kubakira bisa n’ibitinzeho gato.

Iyi Nteko Rusange ya Rayon Sports kimwe mu byari bwigirwemo harimo kumurikira abanyamuryango ibyakozwe umwaka ushize w’imikino ndetse no kubamenyesha ibigomba gukorwa muri uyu mwaka w’imikino Saison 2025-2026.

Iyi nteko rusange yari iyobowe na Dr Emile Rwagacongo umuyobozi w’ungirije w’inama y’ubutegetsi ya Rayon Sports iyobowe na Paul Muvunyi utaritabiriye iyi nteko rusange. Amakuru UKWELITIMES dufite avuga ko yahuriranye n’uko atari mu Rwanda ariko yohereza abari bamuhagarariye.

Ibidasanzwe byabaye muri iyi nteko Rusange

Akenshi ahahuriye abantu barenze umwe, hari ibitegenda neza cyangwa se ntibumvikane ku ngingo zimwe na zimwe.

Ubwo inama y’inteko rusange yajyaga gutangira, uwari uyoboye iyi nteko rusange yasabye abantu bose bari bateraniye muri Kigali Serena Hotel ko bazimya telefone zabo mu buryo bwo kwirinda ko hagira n’umwe ufata amashusho kuko ingingo yari igiye kuvugwa yari ikomeye.

Umwe mu banyamuryango ba Rayon Sports yaje kuzamura Telefone muri ako kanya inama iba ihagaze babanza kugenzura niba ntakintu yafashe barebye basanga irera, baramureka. Uyu munyamuryango yaje kwiregura ababwira ko atari abizi kuko yinjiye ayo mabwiriza yamaze gutangwa.

Ikindi, ubwo iyi nteko rusange yageraga mu ngingo zikomeye abakozi b’ikipe y’umuryango wa Rayon Sports basabwe ko basohoka muri iyi nteko rusange kuko ingingo bari bagezeho bo batari bemerewe kuyumva no kuyitangaho ibitekerezo. Abantu basohowe barimo Ngabo Roben, Muhawenimana Claude, Irambona Eric, Nshimiyimana Emmanuel uzwi nka Matic ndetse n’abandi bakora bahembwa na Rayon Sports.

Amakuru UKWELITIMES twamenye ni uko ingingo yari igiye kuvugwaho yari imishahara y’abakozi bamwe ba Rayon Sports bahembwa amafaranga y’umurengera, aho bivugwa ko harimo n’abahembwa amafaranga akubye ay’abakinnyi.

Muri iyi nteko rusange isanzwe ya Rayon Sports kandi umuyobozi w’umuryango Twagirayezu Thadee yasohotse inama itarangiye ndetse yurira imodoka asohoka muri Hotel nubwo yongeye kugaruka mu buryo bw’ibanga agaca mu gikari cya Hotel.

Bivugwa ko ubwo hari harimo kuntengwa bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, yababaye cyane ndetse agiye kwisobanura yafashwe n’ikiniga amarira yenda kugwa kimwe n’abandi bafatanya kuyobora iyi kipe, biba ngombwa ko asa nk’uwugiye hanze kugira ngo abanze ashire ikiniga.

Ngoga Roger Aimable yeguye ku nshingano zo gukomeza kuba Visi Perezida wa Kabiri wa Rayon Sports.

UKWELITIMES twamenye ko ubwo harimo inteko rusange, Ngoga Roger yaje guhabwa ijambo mu kiniga cyinshi abwira abanyamuryango ko ababajwe cyane nuko abagakwiye gufasha Rayon Sports ari bo bayizengereza ku buryo ubona igihe cyose biba bitagenda neza. 

Akimara kuvuga iri jambo abari mu nteko rusange bafashwe n’ikiniga bose batangira kujujura (kuvugira mu matamatama), ari naho yafatiye umwanzuro wo gusezera kuri izi nshingano nubwo ibaruwa yayitanze nyuma.

Rayon Sports igiye kuza isa nkaho ari nshya

Nyuma y’inteko rusange haje kuba ikiganiro n’itangazamakuru, Murenzi Abdallah, asobanura byose  byabereye mu nteko rusange yemeza ko kimwe mu byagezweho harimo gukemura amakimbirane yari amaze iminsi avugwa hagati y’abayobozi b’iyi kipe.

Yagize ati “ Amakimbirane ahari ho hose ashobora kuvuka ariko uburyo abantu bitwara mu kuyakemura nicyo kintu cy’ingenzi. Twaganiriye kuri bimwe bishobora gutera ayo makimbirane, abantu bajya inama ko dushobora kurenga ibintu bito tukareba ibintu binini. Igikorwa kinini dufite ni Rayon Sports ndetse abantu biyemeza ko dukomeza kuba umwe, tukaba hafi y’ikipe yacu.”

Muri iki kiganiro kandi uyu muyobozi yatangaje ko Rayon Sports uyu mwaka izakoresha ingengo y’Imari ingana na Milliyari ebyiri zizava mu baterankunga, ku bibuga, mu bihembo ndetse no mu bakunzi bayo.

Yagize ati “ Uyu mwaka tuzakoresha ingengo y’Imari ya Milliyari 2, zizava mu bafatanyabikorwa bacu, azaturuka ku bibuga bitandukanye, azaturuka ku bihembo tuzajya tubona, ariko uruhare runini tuzarukura mu bafana. Kugeza ubu twabaraga Milliyoni 400 dushobora gutangirana saison azaturuka mu bafatanyabikorwa bacu dufite.”

Rayon sports igiye gutangira kwitegura imikino ya shampiyona aho ku itariki 13 Nzeri 2025, bazatangira bakina na Kiyovu Sports yakaniye cyane. Uyu mukino Murenzi yawugarutseho avuga ko kurya ari kare bashaka kwitwara neza.

Yagize ati “ Tugiye gutangira gutegura imikino dufite muri wikendi, buriya kurya ni kare. Utangira gutekereza gutwara Shampiyona atangira atsinda kandi imikino minini.”

 ImageMbere yo gutangira inteko rusange babanje kuririmba indirimo y'ubahiriza Rayon Sports

ImageAbanyamuryango ba Rayon Sports bari bishimye

ImageInteko rusange yabereye muri Kigali Serena Hotel

ImageDr Emile Rwagacondo niwe wari uyoboye iyi nteko rusange

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Babategetse kuzimya Telefone! Ibidasanzwe byabaye mu nteko rusange ya Rayon Sports

Sep 8, 2025 - 10:28
Sep 8, 2025 - 11:28