Ababyeyi basabwe gufasha abarimu mu burezi bw’abana
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yasabye ababyeyi kudaterera iyo ngo bumve ko imyigire y’umwana ireba umwarimu gusa ahubwo ko bakwiye gukurikirana uko umwana yiga bakamenya uko bamufasha ageze mu rugo.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yasabye ababyeyi kudaterera iyo ngo bumve ko imyigire y’umwana ireba umwarimu gusa ahubwo ko bakwiye gukurikirana uko umwana yiga bakamenya uko bamufasha ageze mu rugo.
Yabitangaje ubwo kuri uyu wa mbere tariki 8 Nzeri 2025, ubwo hatangizwaga umwaka w’amashuri wa 2025/2026 ku rwego rw’igihugu, watangirijwe ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kicukiro.
Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko hari ababyeyi birara bakumva ko kuba umwana yagiye ku ishuri bihagije, ntibakurikirane ngo bamenye niba umwana yiga neza, atsinda cyangwa hari ikindi kibazo afite, bigatuma umwana ashobora kudidindira mu ishuri ntibamenye icyabiteye.
Yagize ati “Ababyeyi dusangiye kurerera igihugu ndetse amashuri yiteguye gufasha abana ariko amashuri ntabwo ahagije ngo abana bige, n’ababyeyi bafite uruhare kugira ngo bamenye uko abana bifashe ku mashuri.”
Akomeza ati “Ubwo rero twasaba ababyeyi bajya begera ku mashuri bakabaza uko imyigire y’abana ihagaze, icyo bakora kugira ngo babafashe kwiga neza, ntibarebere gusa ahubwo tugafashanya kugira ngo abana batsinde.”
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Urejeni Martine,we yavuze ko hakiri ikibazo cy’uruhare rw’ababyeyi mu kwishyura ifunguro ry’umwana ku ishuri bityo bagiye gushyira imbaraga mu kwibutsa ababyeyi kwishyura ifunguro ry’umwana ku ishuri.
Yavuze ko bakoze ubukangurambaga bwo kugira ngo ababyeyi bishyure kandi bishyure hakiri kare uruhare rwabo ku ifunguro ry’abana.


Kinyarwanda
English
Swahili









